RFL
Kigali

#MissEarth2022: U Burundi bwitandukanyije na Miss Nishimwe ushinjwa guseruka mu myambarire yerekana ubwambure bwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/11/2022 16:11
2


Minisiteri ishinzwe Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba ariyo ifite umuco mu nshingano mu gihugu cy'Uburundi, yatangaje ko yitandukanyije na Miss Nishimwe ushinjwa gukora ibihabanye n'umuco w'igihugu cye.



Mu butumwa  bwatangajwe na Minisiteri ishinzwe Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba n'umuco mu gihugu cy'u Burundi yavuze ko Miss Laurie Claudia Nishimwe  Nzirumbanje yagiye mu gihugu cya Philippines mu marushanwa ya miss Earth 2022 ku giti cye, kandi ihakana ko ahagarariye igihugu cy'u Burundi.


Iyi minisiteri yamenyesheje abarundi ko yamaganye imyitwarire uyu mukobwa yagaragaje, kubera uburyo yaserutse mu myambaro yerekana ubwambure bwe.


Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko uburyo Nishimwe Nzirumbanje Laurie Claudia yitabiriye amarushanwa Leta y'u Burundi nta ruhare yabigizemo, bityo Ibyo yakoze bidakwiye kwitirirwa abarundi ahubwo byose bikwiye kubazwa uyu mukobwa, banasabira kumukebura kubera imyambarire bavuga ko ihabanye n'umuco n'imyifatire y'Abarundi.



Miss Laurie Claudia Nishimwe Nzirumbanje  w'imyaka 21 yahagurutse i Bujumbura tariki 11 Ugushyingo 2022 yerekeza muri Manilla mu gihugu cya Philippines, mu marushanwa ya Miss Earth 2022 azasozwa tariki 29 Ugushyingo 2022. 


Mu mafoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, yagaragazaga ko yaserutse ari kumwe na bagenzi be bambaye bikini.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • CYPRIEN RUZINDANA1 year ago
    UYUMWARINAMUKUNZE NDAMUSHÀKÀ AMPE NAMBAYE
  • Ruswezi1 year ago
    Ubusa bwo ntabwo yambaye, icyo ngaye n’imiterere ye idasamaje! God hates ugly!





Inyarwanda BACKGROUND