RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yavuze ku bihe by'agahinda gakomeye ko gupfusha umuhungu we

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:16/11/2022 13:31
0


Cristiano Ronaldo yagarutse ku rupfu rw'umuhungu we Angel nyuma y'amezi arindwi, avuga ko ari byo bihe bikomeye yanyuzemo nyuma y'urupfu rwa se.



Umwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago ku Isi, Cristiano Ronaldo, yavuze ku gahinda gakomeye yatewe no kubura umwe mu mpanga yibarutse muri Mata we n'umukunzi we Georgina Rodríguez. 

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan Uncensored kuri Talk TV aho yagarutse ku buryo babuze umuhungu wabo Angel, igihe kimwe n'icyo bizihizaho ivuka ry'umukobwa wabo Bella, abyita "igihe kibi cyane nanyuzemo mu buzima bwanjye" nyuma y'urupfu rwa se muri 2005. 

Cristiano yagize icyo avuga ku gahinda gakomeye yatewe no kubura umuhungu we 

Ubwo yasangizaga amarangamutima ye n'umukunzi we Georgina yagize ati "Biragoye. Ibihe bitoroshye, kuko tutumva impamvu byatubayeho."

Cristiano yakomeje avuga ko yagize igihe cy'ibyishimo n'umubabaro mu gihe kimwe ati "Sinigeze numva nishimye kandi mbabaye mu kanya kamwe. Biragoye kubisobanura, ntuzi niba urira cyangwa niba umwenyura."

Cristiano na Georgina bafitanye undi mukobwa witwa Alana w'imyaka 5, mu gihe umukinnyi ari se w'undi muhungu Cristiano Jr. w'imyaka 12, n'impanga Eva na Mateo b'imyaka 5.

Cristiano yavuze ko ivu ry'umuhungu we riteretse muri chapel iri mu rugo hafi y'irya se

Muri Mata nibwo Cristiano n'umukunzi we batangaje ko babuze umwana w'umuhungu, aho bagize bati "Turi mu kababaro gakomeye ko gutangaza ko umwana w'umuhungu wacu yapfuye". "Gusa kuvuka k'umukobwa wacu biduha imbaraga zo kubaho muri iki gihe dufite ibyiringiro n'ibyishimo."

Angel bamwise "marayika wacu," bongeyeho bati "Tuzahora tugukunda." Yakomeje avuga ko bamaze andi mezi atatu mu bitaro nyuma y'urupfu rw'umuhungu wabo, kandi ko ivu rye yaribitse ndetse n'abandi bana bahora bamuganira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND