Ntabwo ari
ukwishimira gushakishwa ahubwo ibyo wakoze byatuma ushakwa. Imibare myinshi
yagaragaje ko umuntu ushakishwa n’abantu benshi ari uko aba yarageze kuri
byinshi bihereye kuri we ubwo bityo abantu bakabasha kumushaka kandi
akabyungukiramo cyane.
Mu buzima
busanzwe, uzahitamo icyo ugomba kuba; Gushakwa cyangwa gushaka
abantu. Birashoboka ko utabaho wenyine cyangwa ushakwa gusa ariko umuntu ashaka
inshuti bitewe n’icyo izamugezaho.
DORE IBYO USABWA GUKORA UBUNDI
UGATUMA ABANDI BAGUSHAKA.
1.
Rekera aho kwiruka ku bandi bantu
Niba ushaka
ko nawe bagushaka, rekera aho kujya wirirwa ushaka abantu. Menya neza ko uri uw’agaciro
gakomeye, rekera aho kwiruka ku bantu nyamara batanagushaka.
2.
Ishyire imbere
Niba ushaka
gutera imbere, ishyire imbere uhugire kuri wowe ubwawe, ukore imishinga yawe
kandi witeze imbere. Ibi nubishobora uzakora ibintu byinshi bikenewe n’abandi
bantu bizabatera kuza kukureba.
3.
Ujye uharanira kugira ubuzima bwiza
Menya neza
ko gahunda zawe zose wazimenyeye kandi ko wazikoze neza. Nihagira umuntu
utekereza ko ari we uyobora ubuzima bwawe cyangwa ko afite ijana ku ijana by’ubuzima
bwawe, azagusuzugura. Fata ubuzima bwawe mu maboko yawe.
4.
Ntukigaragaze nk’umuntu wataye umutwe
ushaka ikintu cyane
Umuntu
runaka nabona wataye umutwe, akabona uramushaka cyane, azibaza impamvu
wamusariye ahitemo kukwirengagiza, niko isi iteye. Muri rusange urasabwa gukora
cyane kandi ukirinda guhangayikira ikintu bikabije.
5.
Tegereza baze kugusubiza
Niba
wandikiye umuntu cyangwa ukamuhamagara ukamubura, tegereza nagaruka akabona ko
wamubuze araguhamagara, wimushyiraho imbaraga nyinshi cyane. Ibi byose
biragendana no kuba hari impamvu nawe ashobora kugukenera.
Muri ubu buzima
bishoboka ko nawe wafata abantu ukabigisha kugusha. Ugatuma bamenya ko hari icyo
ushoboye bityo bakakubaha.
Inkomoko:
OperaNews