RFL
Kigali

Umusifuzi uzasifura igikombe cy'Isi yatanze amakarita 10 y'umutuku mu mukino umwe!

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/11/2022 19:37
0


Umusifuzi w'umunya Argentine witwa Facundo Tello, yatanze amakarita 10 atukura mu mukino bitera ubwoba abakinnyi azasifurira mu gikombe cy'Isi cyuyu mwaka kizabera muri Qatar.



Mu gihe habura iminsi 11 ngo igikombe cy'isi gitangire,  umusifuzi uri mu bazagisifura, yatanze amakarita 10 ku mukino wa nyuma w'igikombe gikinirwa muri Argentine. Ni umukino wabaye ku Cyumweu, ukaba wari wahuje Buca Juniors na Racing Club.

Umusifuzi watanze amakarita 10 atukura

Iminota 90 y'uyu mukino yarangiye ari igitego 1-1, maze hongerwaho inyongera bigeze ku munota wa 118 [umukino wongejweho iminota irenga 18], umukinnyi wa Racing Club witwa Alcaraz atsinda igitego cy'intsinzi akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri. Yahise ajya kwishimira igitego mu bafana batari ab'ikipe ye, bihita bibabaza abakinnyi ba Buca Juniors.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko abakinnyi ba Buca Juniors bahise badukira Alcaraz watsinze igitego bamufata amatwi, abandi bamutera umupira hafi yo kumwica. Umusifuzi yahise afata umwanzuro wo guha ikarita itukura Alcaraz wagiye kwishimira igitego imbere y'abafana batari abe ndetse anaha imituku abakinnyi 5 ba Buca Juniors bakubise Alcaraz.

Alcarez wafashwe amatwi 

Ubwo bahise baba anakinnyi 7 bahawe amakarita atukura mu mwanya umwe ukongeraho abandi 3 ba Racing Club bari bayahawe mu mukino bisanzwe, bose hamwe baba abakinnyi 10 bahawe amakarita atukura. Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Racing Club kuri kimwe cya Buka Juniors. 

Uyu musifuzi mu mikino yose yasifuye, yatanze amakarita 612 y'umuhondo ndetse na 45 atukur. Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uyu musifuzi atanze amakarita atukura arenze imwe mu mukino umwe kuva uyu mwaka w'imikino watangira. Ibi biri gutera ubwoba abakinnyi azasifurira mu gikombe cy'isi.



Yatanze amakarita 10 y'umutuku mu mukino umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND