RFL
Kigali

Abiga muri UR Gikondo bahangayikishijwe na mugenzi wabo waburiye mu rugendoshuri i Burayi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/11/2022 17:29
4


Abanyeshuri biga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Gikondo (UR CBE) baribaza byinshi kuri mugenzi wabo wagiye mu rugendoshuri mu Budage bikarangira atagarutse ndetse bamwe bafite impungenge ko ingendoshuri zishobora gukurwaho kubera iyo mpamvu.



Ku ya 26 Nzeri 2022, abanyeshuri bane biga muri UR Gikondo mu ishami ry'ingendo (Transports management) bagiriye uruzinduko rw'amasomo mu Budage, bagezeyo umwe muri bo aburirwa irengero, nyuma y'icyumweru hagaruka batatu.

Mu kugaruka, abasize mugenzi wabo aburiye i Berlin mu murwa mukuru w' u Budage, baje i Kigali bibaza byinshi, ibyo bahuriyeho na bagenzi babo bari basigaye i Gikondo.

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda utifuje kuvugwa amazina yagize ati ''Nibyo mugenzi wacu yaburiye mu Budage. Birashoboka ko yaba yaragiye asanzwe azi abantu baho bigatuma wenda ahitamo guturayo mu buryo butemewe. Aha nta muntu uzi impamvu atagarutse.''

Bisanzwe bibaho ko mu mashami atandukanye ya Kaminuza y' u Rwanda abanyeshuri baba barahize abandi mu mwaka wabanje, bajyanwa mu ngendoshuri zo kurushaho kunguka ubumenyi hanze y' u Rwanda, haba muri Africa ndetse no ku yindi migabane.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na InyaRwanda bavuze ko bafite impungenge ko hari ubwo ubuyobozi bwa UR bushobora gufata umwanzuro wo gukuraho ingendoshuri zisanzwe ari ingirakamaro, kubera mugenzi wabo wabuze.

Umwe yagize ati ''Ubu wasanga abayobozi bari guteganya gukuraho ingendoshuri kuko tuzi ko kuba uriya mwana yarabuze byabababaje. Byaba ari igihombo gikomeye kuri twe kuko zitugirira akamaro twese kuko abagiye hanze baza bakabwira abasigaye ibyo babonyeyo twese bikatwungura ubumenyi.''

Undi yagiye inama yo kujya harebwa ku myitwarire y'umunyeshuri mbere y'uko yoherezwa mu rugendoshuri hanze, ati ''Birasaba ko abayobozi bajya bareba cyane 'Discpline' y'umuntu mbere yo kumwohereza hanze, Akenshi harebwa amanota gusa kandi burya hari ubwo umuntu aba agira amanota meza kandi adashobotse.''

InyaRwanda yagerageje kuvugisha DR Jonas Barayandema ushinzwe abanyeshuri muri UR Gikondo ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, ariko ntibyakunze kumubona ku murongo wa Telephone. Mu masaha ya mbere, Telephone ye yumvikanaga nk'itari ku murongo, aho yitabiye mu mugoroba avuga ko afite urugendo rurerure rw'imodoka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DR WILLIAM1 year ago
    UWO MUNYESHURI ARABABAJE AKOMEZWE ASHAKISHWE NABONEKA AZAHANWE
  • Tugiramahoro Jean paul1 year ago
    Mbere nambere imyitwarire myiza
  • Innocent 1 year ago
    Ndikumva ari hatari
  • Kuke1 year ago
    Ntimukihutire guhana nimba yarahuye nabarushimushi c none naboneka ngo azahanwe ahubwo njyirango abonetse mwashima Imana





Inyarwanda BACKGROUND