Kigali

MU MAFOTO: Injira mu buzima bw’umwongerezakazi bivugwa ko ari mu rukundo na Ish Kevin-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/10/2022 15:12
0


Ish Kevin, umwe mu baraperi bakunzwe ndetse banakomeye babikesha indirimbo ze, biri kuvugwa ko ari mu rukundo n'umukobwa w'uburanga w’umwongerezakazi.



Olivia Morcom biri kuvugwa ko ari we mukunzi mushya wa Ish Kevin, akaba akunze kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye. Akunda kugaragara ari kumwe na Ish Kevin mu bihe bitandukanye.

Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse akaba ari ho atuye, ariko rimwe na rimwe akunze kuza mu Rwanda ndetse benshi bahamya ko ahakunda cyane.

Nubwo Ish Kevin ataragira icyo atangaza kuri uyu mukobwa, gusa akunda kumushyira kuri Story ye ya Instagram. Uyu mukobwa nawe akunda kubyerekana ahantu hatandukanye ndetse hari n’aho yamusangije abantu.


Olivie asanzwe akina imikino ngororamubiri

Rimwe na rimwe aba bombi bakunze gutamazwa n'amarangamutima, bakerekana ibihe byiza bakunda kugirana birimo nk’ibyo bagiriye mu Karere ka Rubavu mu kiyaga cya Kivu n’ibindi bihe bidasanzwe byo gusohoka.

Iyo usuye urubuga rwa Instagram rw'uyu mukobwa, uhasanga ibihe byiza agirira mu myidagaduro birimo gushyigikira cyane Ish Kevin no kwamamaza imyenda y’imbere acuruza.


Olivia ni umwe mu banyamideli bakiri bato

Si kenshi abahanzi bakunzwe bakunze kugaragaza abakunzi babo, gusa rimwe na rimwe mu bihe bitandukanye biranga bikamenyekana bitewe n’uko n’ubundi baba bafite abantu benshi babakurikira.

Aha Ish Kevin ari gukubita imirongo mu ndirimbo yitwa "Twari Broke"


Olivia akenshi aba ari i Kigali
 

Olivia akunze kuberwa n’amafoto


Akunda kwamamaza imyenda y’imbere


Aha ni muri Rwanda Basketbal League mu gitaramo Ish Kevin yaririmbyemo



Aha yari ku kibuye


Ku mazi y'i Gisenyi


Aha yari mu gitaramo cya Rap City



Aha ari kumwe n’inshuti ze zirimo umukunzi wa Logan Joe


Arambara akaberwa


Imikino ngororamubiri ni yo mikino ye


Avuka mu Bwongereza


Asigaye afite inshuti zitandukanye


Aragororotse bishoboka


Yatwaye imidali itandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND