Uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye mu Rwanda, rwasangije ikinyobwa cya Heineken abakiliya bayo b'imena ndetse n'abanyamakuru batumiwe mu birori byacuranzwemo na DJ Marnaud.
Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 13 Ukwakira, mu kabari ka Calabash gaherereye ku Kicukiro muri Kigali, habereye ibirori byiswe 'Afterwork Rooftop Mixes by Heineken' aho bamwe mu bakozi ba Bralirwa bataramanye n'abakiliya b'imena ba Heineken ndetse n'abanyamakuru.
Hari kandi abafatanyabikorwa ba Heineken barimo inzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena banafitanye amasezerano y'imikoranire arimo no gutegura ibirori n'ibindi bitandukanye.
Guhera i Saa Moya z'umugoroba (19:00), abatumiwe bari batangiye kugera muri Calabash Bar ahari hateguwe ibitambaro, amatara ndetse n'indi mitako myinshi ifite amabara y'icyatsi asanzwe aranga ikinyobwa mpuzamahanga cya Heineken.
DJ Marnaud usanzwe yamamaza ibikorwa bya Heineken ku bw'amasezerano y'imikoranire bafitanye, ni we wavangaga imiziki yuje uburyohe mu buhanga budashidikanywaho asanganywe.
DJ Marnaud umwe mu byamamare bivanga umuziki mu Rwanda yari ahari
Pendo Samson ushinzwe kwamamaza Heineken byihariye (Brand Portfolio Manager) yasobanuye ko abakiliya, abafatanyabikorwa ndetse n'abakunzi ba Heineken muri rusange ari bo bateguriwe ibi bikorwa mu rwego rwo gufatanya kwishimira iki kinyobwa mpuzamahanga.
Yagize ati "Ibi bikorwa ni ibyo guha umwanya abakiliya bacu bakishimira ibyo dukora nyuma y'akazi. Intego ni ugukora ku buryo abakiliya bacu baryoherwa n'byo dukora ku kigero cyo hejuru. Heineken ni ikinyobwa mpuzamahanga, tugomba gukora byose abakiliya bacu bakishima ku rwego rwo hejuru, yaba uri i Nairobi (Kenya), Amsterdam (Netherland), i Kigali n'ahandi hose."
Heineken itanga uburyohe ku isi yose
Ibi bitaramo bya 'Afterwork Mixes by Heineken' bizaguma ari uruhererekane hakurikijwe gahunda z'ubuyobozi, aho bizajya bihuriza hamwe abayobozi ba Bralirwa n'izindi nzego zizajya zitumirwa, bakumvira hamwe uburyohe buhebuje bw'ikonyobwa cya Heineken.
Umuhanzi akaba n'umuvangamiziki, DJ Pius na we aryoherwa na Heineken
Gatabazi Martine ukuriye iyamamazabikorwa muri Bralirwa yari ahari
Emmy Ikinege na Patycope baryohewe
Abakiliya ba Heineken barakunzwe kandi bararyohewe
TANGA IGITECYEREZO