RFL
Kigali

APR BBC idaheruka igikombe yaguze inkingi za mwamba muri REG na Patriots

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/10/2022 12:24
0


APR Basketball Club yagarutse ku isoko ry'abakinnyi bakomeye, isinyisha ibikurankota byakiniraga REG BBC na Patriots, mu rwego rwo kwikomeza ngo yongere guhanganira igikombe cya Shampiyona idaheruka.



APR BBC iheruka igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2010, yafashe umwanzuro wo guhindura isura ya Shampiyona y' u Rwanda, imaze imyaka itanu yarihariwe n'ibihangange bya REG na Patriots.

Kuva muri 2011, APR BBC ntiyagaragaje imbaraga nyinshi mu kugura abakinnyi bakomeye, kuko akenshi usanga abagira umwanya mu ikipe y'igihugu kenshi bari aba Espoir, Patriots ndetse na REG.

Kuri ubu biragaragara ko iyi kipe y'ingabo yiteguye gukaza urugamba rw'igikombe cya Shampiyona bushya, kuko yamaze gusinyisha abakinnyi 4 bakomeye basanzwe ari ngenderwaho mu ikipe y'igihugu.

Mu byumweru bibiri bishize, APR yatangiriye gahunda yo kugura abakinnyi bashya kuri Kaje Elie wari kapiteni wa REG, ayisinyira imyaka ibiri agomba kumara ayikinira.

Kuri ubu APR yamaze gusinyisha Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson na Mpoyo Axel nabo bakiniraga REG BBC ndetse na Habimana Ntore wakiniraga Patriots BBC.

Aba bakinnyi bashya bose basanzwe bakinira ikipe y'igihugu, byitezwe ko bazafatanya n'abahasanzwe mu mwaka w'imikino utaha, bagahanganira igikombe cya Shampiyona iyi kipe imaze imyaka 12 idakoraho.

Mpoyo Axel


Ntore Habimana


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson asanzwe ari ngenderwaho muri REG BBC no mu ikipe y'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND