RFL
Kigali

Habonetse ikipe ishaka kwishora kuri Ronaldo ikamukura muri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/10/2022 9:53
0


Ikipe ya Galatasaray izwiho kugura abasaza, yatangaje ko yatangiye umushinga wo kugura Ronaldo muri Mutarama ititaye kubisabwa byose.



Cristiano Ronaldo w'imyaka 37 y'amavuko, ntabwo ejo hazaza he muri Manchester United arimo kuhabona neza  nyuma yaho amaze kubanza mu kibuga inshuro 2 gusa kuva uyu mwaka w'imikino watangira.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag, yagarutse kuri uyu musore n'ibihe arimo. Yagize ati" Ronaldo nta kibazo afite aritoza kandi neza". 

"Amakuru yo kuva mu ikipe yongeye kugaruka nyuma yaho dutsinzwe na Manchester United kandi njye rwose kubera icyubahiro Ronaldo mugomba ntabwo nari kumushyira muri uriya mukino. Ntabwo umuntu yamenya ibizaba muri Mutarama cyangwa se umwaka utaha."

Ronaldo kuva yatangira umupira w'amaguru ubu ibihe arimo ni byo bihe bibi byabayeho kuri we kugera n'aho atabona umwanya ubanza mu kibuga 

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Fotomac kivuga ko Galatasaray yiyemeje gusinyisha uyu mukinnyi muri Mutarama uko byagenda kose ndetse Perezida wungirije w'iyi kipe Erden Timur akaba ari we ubiri inyuma.

Ronaldo afite amasezerano azagera muri Kamena 2023 gusa harimo ingingo ivuga ko ashobora no kongerwa akaba yagera mu mpera z'umwaka w'imikino 2023-24.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND