RFL
Kigali

MU MAFOTO 30: Menya unirebere ikimero cy'inkumi yahogoje Kanye West

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/10/2022 9:35
0


Anastasia Karanikolaou uzwi nka Stasie akomeje kugaruka mu nkuru nyamukuru nyuma y'uko Kanye West yatwawe n’ubwiza bwe.



Imyidagaduro y’isi yose yerekeje amaso ku munyamideli witwa Stasie uri mu bahagaze neza ariko by’umwihariko ku bw’amagambo aryohereye yatangajwe na Kanye West ahamya ko rwose isi yose ikwiye kumenya ko yamwihebeye.

InyaRwanda.com igiye kukugezaho bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri uyu mukobwa unihere ijisho n’uburanga bwe bunyura abatari bacye ku isi yose ushingiye no ku mubara wo hejuru w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu busanzwe, Stasie ni umunyamideli uri mu bakunzwe ku isi. Atuye mu gace ka Los Angeles muri Leta ya California, akaba azwi ku mbuga nkoranyambaga nka Stassiebaby.

Yavukiye muri California, afite inkomoko mu gihugu cy’u Bugereki. Yakuranye n’umuvandimwe we umwe witwa Alexia. Afite Tattoo y’umutima n’itariki y’amavuko y’umuvandimwe we ku kuboko ku iburyo.

Se umubyara witwa Georgios Nikolaou Papanikolaou ni umushoramari ukomeye ku isi mu bakomoka mu gihugu cy’u Bugereki. Stassie na se ni inshuti cyane nk'uko bigenda byigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.Afite mukase witwa Nicolette Karanikolaou.

Uyu munyamidelikazi yakuranye na Kendall na Kylie Jenner kuva bafite imyaka 11.

Mu Ugushyingo 2019 ikinyamakuru cya DailyMail cyatangaje ko Anastasie ari mu rukundo na Tyler Cameron batangaza ko bitegura kurushinga, gusa US Weekly yaje kugaragaza ko aba bombi bahujwe no kwishimisha gusa.

Mbere gato ariko uyu mukobwa yari yarakundanyeho na Zane Hijazi na Sam Wilkinson. Mu Ukwakira 2020 ikinyamakuru cya E!News cyatangaje ko CYabonye Noah Centineo asomana na Stasie.

Kuba ari umwe mu bantu ba hafi b’umuryango w'aba Kardashian byatumye na we agira ubwamamare bwo ku rwego rwo hejuru.

Muri Mutarama 2017 Stassie yibagishije bimwe mu bice by’umubiri ku bw’impamvu z’akazi icyo gihe yarI afite imyaka 19.

Kuri Instagrama akurikirwa na Miliyoni 10.9 mu gihe ubutunzi bwe bubarirwa no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube akurikirwaho n'abatari bacye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND