Anastasia Karanikolaou uzwi nka Stasie akomeje kugaruka mu nkuru nyamukuru nyuma y'uko Kanye West yatwawe n’ubwiza bwe.
Imyidagaduro y’isi yose yerekeje
amaso ku munyamideli witwa Stasie uri mu bahagaze neza ariko by’umwihariko ku bw’amagambo
aryohereye yatangajwe na Kanye West ahamya ko rwose isi yose ikwiye kumenya ko
yamwihebeye.
InyaRwanda.com igiye kukugezaho bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri uyu mukobwa unihere ijisho n’uburanga
bwe bunyura abatari bacye ku isi yose ushingiye no ku mubara wo hejuru w’abamukurikira
ku mbuga nkoranyambaga.
Mu busanzwe, Stasie ni umunyamideli
uri mu bakunzwe ku isi. Atuye mu gace ka Los Angeles muri Leta ya California, akaba azwi
ku mbuga nkoranyambaga nka Stassiebaby.
Yavukiye muri California, afite inkomoko mu gihugu cy’u Bugereki. Yakuranye n’umuvandimwe
we umwe witwa Alexia. Afite Tattoo y’umutima n’itariki y’amavuko y’umuvandimwe
we ku kuboko ku iburyo.
Se umubyara witwa Georgios
Nikolaou Papanikolaou ni umushoramari ukomeye ku isi mu bakomoka mu gihugu cy’u
Bugereki. Stassie na se ni inshuti cyane nk'uko bigenda byigaragaza ku mbuga
nkoranyambaga.Afite mukase witwa Nicolette Karanikolaou.
Uyu munyamidelikazi
yakuranye na Kendall na Kylie Jenner kuva bafite imyaka 11.
Mu Ugushyingo 2019
ikinyamakuru cya DailyMail cyatangaje ko Anastasie ari mu rukundo na Tyler
Cameron batangaza ko bitegura kurushinga, gusa US Weekly yaje kugaragaza ko aba
bombi bahujwe no kwishimisha gusa.
Mbere gato ariko uyu mukobwa
yari yarakundanyeho na Zane Hijazi na Sam Wilkinson. Mu Ukwakira 2020
ikinyamakuru cya E!News cyatangaje ko CYabonye Noah Centineo asomana na Stasie.
Kuba ari umwe mu bantu ba
hafi b’umuryango w'aba Kardashian byatumye na we agira ubwamamare bwo ku rwego
rwo hejuru.
Muri Mutarama 2017 Stassie
yibagishije bimwe mu bice by’umubiri ku bw’impamvu z’akazi icyo gihe yarI afite
imyaka 19.
Kuri Instagrama akurikirwa
na Miliyoni 10.9 mu gihe ubutunzi bwe bubarirwa no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube akurikirwaho n'abatari bacye.
TANGA IGITECYEREZO