RFL
Kigali

Kanye yirekuye atangaza ko yatwawe umutima n’inshuti ya Kylie Jenner

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/10/2022 9:11
0


Kanye West yatangarije isi yose ko akunda cyane inshuti ya Kylie Jenner yitwa Stas ndetse anaherutse gufasha kurotora inzozi.



Mu butumwa yashyize hanze yagize ati:”Isi yose iziko umutima wanjye watwawe na Stas.”

Umukobwa Kanye West yatangaje ko yukundi akaba yitwa Anastasia Karanikolaou azwi nka Stassie afite imyaka 25.

Hari haciyeho iminsi West areshyareshya uy’umukobwa binyuze mu birori by’imideli birimo na Paris Fashion Week.

Aho yemeye agashora mu myambaro ya Balenciaga kugira ngo uy’umukobwa abe ariyo aserukana.

Ni ibintu byanyuze Stassie ashima Balenciaga agira ati:”Inzozi zibaye impamo mwakoze Balenciaga ku mpitamo.”

Kugeza ubu ntacyo Stassie aratangaza kubyavuzwe na Kanye West.

Ibi bikaba bije bikurikirana n’inkundura ya Kanye West na Khloe Kardashian uherutse kumusaba kudakomeza gutesha umutwe Kim Kardashian.

Hari nyuma yuko Kanye agaragaragaje ko adahabwa uburenganzira busesuye na Kim kubana bane babyaranye.Kanye yahamirije isi ko akunda StasStas watwaye uruhu n'uruhande Kanye WestAsanzwe ari inshuti ya murumuna wa Kim KardashianWest kandi ni we uherutse gutuma iy'inkumi irotora inzozi  amufasha guseruka mu myambaro ya Balenciaga mu birori by'imideli bya Paris Fashion Week

Stas na Kylie Jenner






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND