RFL
Kigali

Diamond yabuze aho ahera ahingutsa mazutu ikoreshwa n'imodoka yaguze Miliyoni 894Frw

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/10/2022 7:09
1


Diamond Platnumz yagarutse ku gaciro k'imwe mu modoka z’igiciro atunze ubwo yari mu bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo nshya anakomoza ku buryo bimuhenda kuyihagurutsa kubera ibyo inywa.



Naseeb Juma Abdul uzwi nka Diamond yavuze ko imodoka atunze yo mu bwoko bwa Rolls Royce yaguze mu mwaka wa 2021, yayitanzeho miliyari 2.2 z’amanyatanzaniya asaga miliyoni 894Frw.

Mu kiganiro na Wasafi FM yavuze ko iyi modoka ihenze cyane yewe ku buryo adashobora gutinyuka kuvuga ku byo inywa ngo ibashe kugenda kuko bihenze kurushaho. Yagize ati: ”Mu kuri ntabwo mubizi, iyi modoka ihagaze miliyari 2.2 sinshobora noneho gutinyuka kuvuga kuri mazutu inywa ngo ibashe kugenda.”

Iyi modoka yongeye kugarukwaho, Diamond yayiguze mu mwaka wa 2021 ihita inazanwa mu nyubako ye y'agatangaza y’amabara yiganjemo ay’umweru muri Benzi Beach mu gace ka Dar es Salaam.

Diamond aheruka kwemeza ko nta modoka nziza nka Rolls Royce arabona. Atunze kandi n'izindi zirimo Cadillac Escalade Black Edition yo mu mwaka wa 2020, Cadillac Escalade Sky Captain yo muri 2015 ifite imbere hameze nk'ah'indege ‘Private Jet’.

Hari kandi na Toyota Landcruiser V-8, BMW X6, Toyota Landcruiser TX, Toyota Landcruiser V-8. Muri Nyakanga 2022 uyu muhanzi yaguze Private Jet mu rwego rwo koroshya ingendo z’akazi agirira mu bihugu bitandukanye by’isi.

Diamond amaze kwibukaho imodoka n'indege bitagira ingano

Arabarirwa mu butunzi bw'asaga Miliyari 12Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umunyarwanda1 year ago
    Niyo mpamvu nanubu bikingora kumva koko ko the Ben yakoranye nawe indirimbo. Uriya mugabo ntabahoo





Inyarwanda BACKGROUND