RFL
Kigali

Amerika: Harabura iminsi mbarwa Platini na Charly na Nina bagahurira ku rubyiniro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/10/2022 7:05
0


Ni iminsi irindwi gusa isigaye kugira ngo abahanzi nyarwanda barimo Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini na Muhoza Fatuma wamamaye nka Nina ndetse na Charlotte Rulinda wamamaye nka Charly, bagahurira ku rubyiniro rumwe.



Yaba iri tsinda ndetse na Platini bose bararikiye abakunzi babo kuzitabira igitaramo kuko bazanyurwa n’umuziki mwiza ndetse bakishimira buri kimwe by’umwihariko umuziki w’aba bahanzi ukunzwe cyane.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Kentucky ku wa 15 Ukwakira 2022, amatike yo kukitabira yamaze gushyirwa ku isoko.

Muri iki gitaramo Platini azasangira urubyiniro na Charly na Nina. Ni cyo gitaramo cya mbere bagiye guhuriramo, ndetse kikaba ari n’igitaramo cya mbere Charly na Nina bagiye gukora kuva bajya muri Amerika.

Platini ategerejwe muri Amerika

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba Platini na we azahaguruka mu Rwanda akerekeza muri Amerika aho agiye kujya gukorera ibitaramo bitandukanye.

Mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2022 ni bwo Nina na Charly bahagurutse i Kigali berekeza i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Charly na Nina bagiye gukora igitaramo cya mbere muri Amerika

Bahaguruka i Kigali, Charly na Nina bavuze ko bitabiriye inama y’abashoramari bo muri Afurika y’Iburasirazuba batumiwemo, iteganyijwe mu minsi iri imbere. Bavuga kandi ko hari ibikorwa bateganya gukorera muri Amerika birimo kuba bazahafatira amashusho y’indirimbo, ndetse byanashoboka bakaba bazahakorera ibindi bitaramo.


Platini na Charly na Nina bagiye guhurira ku rubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND