RFL
Kigali

Kayonza: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yeguye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/10/2022 21:57
0


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Kayonza yeguye ku mirimo ashinzwe, kuwa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022. Mu ibaruwa yandikiye Inama Njyanama, Kagaba Hero Aaron yagaragaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite.



Kagaba Hero Aaron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Kayonza, yeguye agaragaza ko abitewe n'impamvu ze bwite.

Amakuru InyaRwanda.com yahawe n'umwe mu bakozi bakorera mu karere ka Kayonza, yavugaga ko uyu mugabo yanditse ibaruwa yegura yashyikirije ibiro by'inama njyanama ndetse n'ubunyamabanga bw'umuyobozi w'Akarere ku mugoroba wo kuwa Gatatu. 

Kagaba Hero Aaron twagerageje kumuhamagara kuri telefoni igendanwa ntiyafata telefoni, tumwandikira ubutumwa bugufi yizeza umunyamakuru wa Inyarwanda.com  ko bavugana. Agira Ati: "Turavugana mu kanya."

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twari tutarabasha kuvugana nawe nk’uko yari yabitwijeje.

Nyemazi John Bosco, umuyobozi w'akarere ka Kayonza aganira na Izubatv mu makuru yo ku mugoroba wo kuri  uyu wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, yemeje ko Kagaba yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ati "Kuba yeguye nibyo! Nk' inama  njyanama ubwegure bwe twabwakiriye, nk'abajyanama b'akarere. Mu bwegure bwe yagaragaje ko ari impamvu ze bwite, ni uko yamenyesheje inama njyanama n'ubuyobozi bw'akarere muri rusange."

Meya Nyemazi yavuze ko inama njyanama y'akarere izaterana, igasuzuma ubwegure bwe ikaba ariyo ibwemeza.

Mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere atari mu nshingano ze imirimo yakoraga Meya Nyemazi yavuze ko izaba ikorwa n'umuyobozi w'imirimo rusange mu karere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND