RFL
Kigali

Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo abaminisitiri bashobora kurota inzozi zo kwigira ibitabashwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/10/2022 7:02
0


Mu mwiherero w'abagize Guverinoma nshya watangijwe mu ibanga mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye Evariste yaburiye abayobozi bakuru bifuza kwigira ibitabashwa bakarenga ku mategeko, abamenyesha ko batazihanganirwa.



Umwiherero watangijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuwa gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, witabiriwe n'abaminisitiri bose bagize Guverinoma nshya barimo Minisitiri w'intebe Ndirakobuca uherutse gushyirwaho nyuma y'uko uwari Minisitiri w'intebe Alain Guillaume Bunyoni akuweho nyuma yo kuvugwaho gushaka guhirika ubutegetsi.

Mu ijambo Perezida Ndayishimiye Evariste yagejeje ku bitabiriye umwiherero, yibukije abaminisitiri ko umukuru w'igihugu ari we wenyine ufata umwanzuro ku byemezo bifatwa mu gihugu, abamenyesha ko ntawukwiye guhangara Perezida urwego rwose yaba ariho.

Perezida Ndayishimiye mu mpanuro yahaye abo abaminisitiri yavuze ko kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kurwanya ubwicanyi no kunyereza umutungo wa Leta ari byo Leta  ayoboye yiyemeje guhangana nabyo. Umukuru w'igihugu cy'u Burundi yavuze kandi ko nta muntu uri hejuru y'amategeko bityo uzayarengaho azabihanirwa.


Inkomoko: Radio Ijwi ry'Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND