RFL
Kigali

USA: Umukobwa yishe murumuna we amuziza kugirana imishyikirano n'umukunzi we

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:6/10/2022 13:20
0


Umukobwa w'imyaka 21, yateye murumuna we icyuma mu mutima, amuziza kugirana imishyikirano idasanzwe n'umusore bakundana.



Ku ya 26 Nzeri, Fatiha Marzan, ufite imyaka 21, utuye mu mujyi wa Orland muri Florida yemeye ko yateye murumuna we Sayma Marzan w'imyaka 20 icyuma mu mumutima inshuro eshatu cyangwa enye amuziza ko yajyaga akina n'umukunzi we umukino wa videwo witwa 'Valorant'.

Polisi yatangaje ko Fatiha yishe murumuna we saa kumi n'igice z'igitondo, akaza guhamagara polisi nyuma y'amasaha 15, mu ma saa moya n'igice z'umugoroba, kugira ngo abamenyeshe icyaha yakoze.

Raporo yatanzwe na Orlando Sentinel ivuga ko Sayma yakinnye umukino wa videwo witwa 'Valorant' n'umukunzi wa mukuru we, ndetse akaba yarajyaga amwoherereza ubutumwa abinyuje mu ruganiriro rw'uyu mukino.

Fatiha Marzan yishe murumuna we amuziza kugira imishyikirano n'umukunzi we

Abatangabuhamya na Fatiha bavuze ko uyu mukobwa atishimiye na gato umubano murumuna we yari afitanye n'umukunzi we wa kure, nibwo amaze kumenya ko umukunzi we yabwiye Sayma ko amukunda, Fatiha yahise agura icyuma kuri Amazon.

Yahishe icyo cyuma mu kabati mu gihe yarategereje ko abo mu muryango wa Marzan basinziriye,kugirango abone gutera icyuma Sayma bararanaga mu cyumba kimwe.

Mu kirego bagize bati "Fatiha yari azi ko agomba gutegereza kugeza igihe umuryango wabo usinziriye, kugira ngo atere Sayma icyuma kuko atashakaga ko hagira uwumva ibiba","Fatiha yishe abishaka murumuna we Sayma, kandi icyo cyemezo cyari mu mutwe we igihe yamwicaga"

Bakomeje bavuga ko kubera aba bavandimwe basangiraga icyumba cyo kuryamamo ndetse n'igitanda, Fatiha yabashije kubona Sayma avugana n’umukunzi we utaratangajwe izina.

Fatiha yari yarabwiye aba bombi ko atishimira uburyo baganira, gusa nyuma yo guhangana n'iki kibazo inshuro nyinshi, yasanze murumuna we ataramwubashye ari bwo yahise apanga kumutera icyuma n'ijoro aryamye.

Fatiha yavuze ko murumuna we 'yaramaze kugera kure", akomeza avuga ko nyuma y'amasaha make yishe Sayma, yatangiye gutekereza kwiyahura, gusa akabibuzwa n'undi muvandimwe wabo.

Amakuru dukesha Daily mail avuga ko Sayma yaje gupfa nyuma y'iminota 20, kugeza ubu Fatiha akaba afungiwe muri gereza ya Orange County, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica yabigambiriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND