RFL
Kigali

Dj Brianne yasabye imbabazi Shaddyboo ku magambo yanditswe n’umuntu we wa hafi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/10/2022 17:44
0


Gateka Brianne wamamaye mu kuvanga imiziki nka Dj Brianne yasabye imbabazi Mbabazi Chadia, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, nyuma y’ubutumwa busesereza yavuze ko bwanditswe n’umwe mu bahafi be.



Mu butumwa bwe bwite Dj Brianne yagize ati “Mwaramutse mwese? Mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi abanyarwanda mwese by’umwihariko inshuti yange Shaddyboo, ejo sinirirwanye terefone yanjye ikoreshwa n’umwe mu bahafi banjye akora ibi.

Nabonye phone nijoro nisanga ibi byabaye ntacyo mfa na Chadia we abizi cyane. Murakoze’’

Hashize umunsi Shaddyboo anyujije kuri konti ye ya twitter ubutumwa avuga ko ari umwamikazi w’aka karere ka Afurika y’iburasirazuba, ndetse anavuga ko adakeneye kubitangira ubuhamya ubwo aribwo bwose bubimugira.

Shaddyboo yagize ati “Ndi umwamikazi wa Kenya, Tanzaniya, Uganda, Congo, Burundi n’u Rwanda ntabwo nkeneye kubijyaho impaka hari ibimenyetso, murakoze.’’

Nyuma y’ubwo butumwa bwakurikiwe n’abarenga 130 babutanzeho ibitekerezo, uwiyitiriye Dj Brianne mu butumwa yanyujije kuri konti ye yahise amusubiza atazuyaje agira ati “Niba urimo kuvuga ko uri umwamikazi w’abaSlay Queens ntushobora no kuza mu icumi ba mbere beza uranyumva? None hari ikindi ukora kikugira umwamikazi? Reka mbimenyeshwe ndagaruka nyuma''

Ubutumwa bwa Dj Brianne asaba imbabazi Shaddyboo

Impaka ndende zahise zitangira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bamwe bati Shaddyboo ni umwamikazi ubimazemo igihe, bavuga ko Dj Brianne yamusuzuguye cyane, ari nako ku rundi ruhande bibazaga ubundi icyo Shaddyboo akora.

Nyuma y’ubwo butumwa Shaddyboo yongeye gusubira ku mbuga nkoranyambaga yandika ubutumwa bahamije neza ko busubiza Dj Brianne bitewe n’ibyo bari bavuzeho, yongera gushimangira ko ari umwamikazi.

Yagize ati “Nta mwamikazi usubizanya n’abaseriveri be. Ndi umwamikazi w’akarere ka Afrurika y’iburasirazuba.’’

Mbere y'uko yandika ubutumwa, Dj Brianne yabanje guca amarenga avuga ko abanzi b'umuntu bataba kure ye agira ati''Abanzi bacu ntabwo bari kure yacu bari mubo twita abacu, gusa Imana iri ku ruhande rwanjye. Ikibabaje abenshi bafata ibintu uko babishatse, bakanabivugaho uko biboroheye batazi ukuri....''







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND