RFL
Kigali

Putin yijeje amahoro mu bice Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/10/2022 11:16
0


Perezida Vladimir Putin yijeje amahoro mu bice bine Uburusiya bwigaruriye mu gihugu cya Ukraine.



Mu cyumweru gishize Perezid Putin ni bwo yatangaje ko Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw’u Burusiya nyuma y’amatora ya kamarampaka, ataremewe ku rwego mpuzamahanga. 

Putin yasezeranyije biriya, mu gihe Ukraine yo ivuga ko yisubije ibice bimwe mu turere twa Luhansk na Kherson. Ukraine kandi iragenzura ibindi bice bitari bito muri buriya burere bundi bubiri, kandi imaze gufata ibindi bice muri Donetsk.   

Gusa umuvugizi wa Kremlin (Inzu ya Perezida Putin), Dmitry Peskov, yavuze ko Uburusiya buzongera bukisubiza uduce twose twafashwe. Abajijwe ku gutsindwa guheruka, yabwiye abanyamakuru ati: “Nta kwibeshya kuri hano. Hazaba ah’u Burusiya iteka ryose, hazagarurwa.” 

Mu ijambo yagejeje ku barimu ku munsi mpuzamahanga wabo kuwa gatatu, Putin yavuze ko “azateza imbere yitonze” uduce twigaruriwe. Ariko Andrey Kartopolov, ukuriye komite y’umutekano mu nteko ishingamategeko (State Duma), yabwiye ikinyamakuru cya leta ko Uburusiya bukwiye guhagarika kubeshya ku birimo kuba ku rugamba, avuga ko Abarusiya atari ibicucu.

Serhiy Haidai, guverineri w’intara ya Luhansk, yatangarije BBC ko hari uduce dutandatu twisubijwe na Ukraine. Perezida Zelensky we nyuma yavuze ko Ukraine yabohoye utundi duce dutatu mu karere ka Kherson. Uburusiya buracyakusanya abagabo bo kujya ku rugamba, nyuma y’uko mu kwezi gushize Putin atangaje ko hakenewe 300,000 bakoze imyitozo y’itegeko ya gisirikare.

Putin yizeje amahoro mu bice 4 Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine.

Ariko nyuma Putin yagenje macye ku matsinda y’abo iyo ngingo ireba, kubera imyigaragambyo ikomeye mu Burusiya irwanya ibyo yasabye. Putin asezeranije amahoro mu turere 4 Uburusiya bwigaruriye nyuma yaho yaraherutse gutangaza ko abagabo batuye muri utu turere bagomba kwitegura kurwanirira Uburusiya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND