RFL
Kigali

Perezida Museveni yasabye imbabazi kubera ibyatangajwe na Gen Muhoozi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/10/2022 20:19
0


Abinyujije mu ibaruwa ndende yanyujije kuri website ‘yowerkmuseveni.com’, Perezida Museveni yavuze ko asabye imbabazi abaturage ba Kenya ndetse n’abaturage ba Uganda bashobora kuba barumvise amagambo y’umuhungu we, Gen Muhoozi akabababaza.



Mu butumwa yacishije kuri twitter ye, Perezida wa Uganda Museveni yagize ati “Bakundwa, baturage ba Uganda, bavandimwe ba Kenya, ndetse namwe mutuye muri Afurika y’Uburasirazuba, ndabasuhuje”. Ndabasaba bavandimwe ba Kenya namwe bashiki bacu, kumbabarira kubw’ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter na Gen Muhoozi”.

Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa, Perezida wa Uganda, Yoweri K Museveni yaranze aho urwandiko rurerure yanditse ruri kugira ngo ababishaka bajye kurusoma.

Gen Muhoozi yanditse amagambo akomeye avuga ko we n’ingabo ze byabatwara igihe kitageze no ku byumweru bibiri kugira ngo babe bamaze kwigarurira umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Yaragize ati: “Njye n’ingabo zanjye ntabwo byadusaba ibyumweru bibiri ngo tube tumaze gufata Nairobi”. Gen Muhoozi yakomeje avuga andi magambo akomeye anagaya uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyata watanze ubutegetsi kandi ngo byari byoroshye ko akomeza kuba umukuru w’iki gihugu.

N’ubwo Museveni yasabye imbabazi, yaherukaga guha umuhungu we, Gen Muhoozi ipeti rya mbere mu gisirikare, gusa amukura ku buyobozi yari afite bwo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND