Abinyujije mu ibaruwa ndende yanyujije kuri website ‘yowerkmuseveni.com’, Perezida Museveni yavuze ko asabye imbabazi abaturage ba Kenya ndetse n’abaturage ba Uganda bashobora kuba barumvise amagambo y’umuhungu we, Gen Muhoozi akabababaza.
Mu butumwa yacishije kuri twitter ye, Perezida wa
Uganda Museveni yagize ati “Bakundwa, baturage ba Uganda, bavandimwe ba Kenya, ndetse namwe mutuye muri Afurika y’Uburasirazuba, ndabasuhuje”. Ndabasaba bavandimwe
ba Kenya namwe bashiki bacu, kumbabarira kubw’ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter
na Gen Muhoozi”.
Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa, Perezida wa
Uganda, Yoweri K Museveni yaranze aho urwandiko rurerure yanditse ruri kugira
ngo ababishaka bajye kurusoma.
Gen Muhoozi yanditse amagambo akomeye avuga ko we
n’ingabo ze byabatwara igihe kitageze no ku byumweru bibiri kugira ngo babe
bamaze kwigarurira umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Yaragize ati: “Njye
n’ingabo zanjye ntabwo byadusaba ibyumweru bibiri ngo tube tumaze gufata
Nairobi”. Gen Muhoozi yakomeje avuga andi magambo akomeye anagaya uwahoze ari
Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyata watanze ubutegetsi kandi ngo byari
byoroshye ko akomeza kuba umukuru w’iki gihugu.
N’ubwo Museveni yasabye imbabazi, yaherukaga guha
umuhungu we, Gen Muhoozi ipeti rya mbere mu gisirikare, gusa amukura
ku buyobozi yari afite bwo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka.
TANGA IGITECYEREZO