RFL
Kigali

Vessels of Praise yasohoye "Intsinzi yacu" yiyemeza gukora umuziki nk'uwo muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2022 21:26
0


Korali Vessels of Praise ibarizwamo abaririmbyi bakomeye barimo Willy Uwimana, Zawadi na Zabron, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yitwa "Intsinzi yacu". Ni indirimbo bakoreye ku mazi, aho baba bambaye imyenda y'umweru gusa, ibintu ubona biryoheye ijisho.



Vessels of Praise ibarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1997, icyo gihe ikaba yaritwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye impinduka bayita Vessels of Praise kugeza ubu.

Magingo aya iyi korali igizwe n'abaririmbyi 36. Kuyijyamo bisaba ko uba ukijijwe kandi ugaragaza impano yo kuririmba n'izindi mpano zikenewemo nko gucuranga, gukora muri tekinike cyangwa se ukaba wifuza kuba umuterankunga wayo. Bati "Bose turabakira".

Pastor Mutima Peter ni we uyobora Itorero Bethel Christian Center ribarizwamo iyi korali. Ni Itorero ryakiriye abanyafurika benshi muri Leta ya Maine, rirabafasha. "Pasiteri yaje muri Maine mu 1992, urumva yafashije abantu benshi, ibyo bituma church yarabaye nka famille (umuryango)".

Zawadi, umucuranzi wa Piano akaba n'umuyobozi w'indirimbo 'Music director' muri Vessels of Praise, yakomeje abwira inyaRwanda.com ko bakunda bihebuje iri torero. Ati "Muri macye iri torero turikundira ko uburyo bwa 'Social affairs' bukora neza pe, kandi ibyo byahereye kera, abantu bose barisanga".

Yavuze ko uyu mwaka bihaye gahunda yo gukora cyane, ku buryo muri buri mezi 3 hagomba gusohoka indirimbo nshya. Yongeyeho ko bafite uruhererekane rw'ibitaramo "Tour" bazakora mu mpera z'uku kwezi kwa cumi (Ukwakira 29, 30) mu Mujyi wa Boston muri Massachusetts.


Baraberewe cyane mu mashusho y'indirimbo yabo nshya

Ku bijyanye na gahunda bafite umwaka utaha wa 2023, yavuze ko bazamurika Album yabo ya mbere banakore na ibitaramo muri Leta zitandukanye za USA.

Yavuze kandi imihigo bihaye, ati "Dufite intego yo guteza imbere umuziki dukora ku rwego ruri heju cyane. Turashaka kugera aho dukora Album y'Icyongereza kugira ngo tugerageze gufata 'standard' y'inaha (muri Amerika). Turabisengera kandi twizeye ko Imana izabidufashamo".

Zawadi yavuze ko Vessels of Praise ifite itsinda ry'abanditsi riyihimbira indirimbo, hanyuma rikazigisha abaririmbyi bose muri rusange. Yungamo ati "Ni nayo ikora 'arrangement' zitandukanye z'indirimbo".

Vessels of Praise choir kuri ubu bafite indirimbo nsha yitwa "Intsinzi yacu". Yakozwe na Nicolas afatikanyije na Yannick ndetse na Zawadi.

Ni korali irimo ab'amazina azwi muri Gospel barimo Willy Uwimana waririmbye "Uri mwiza", Zawadi waririmbye "Ntuhinduka" Ft Adrien. Ibarizwamo kandi umuhanzi Zabron n'umugore we basanzwe banaririmbana ari babiri mu itsinda Zabron & Deborah.

Aba bose bashyira hamwe bagafatikanya gutunganya indirimbo hamwe n'abandi baririmbyi b'abahanga cyane baririmba muri Vessels of Praise. Aba baririmbyi bamaze gukora indirimbo 2 ari zo "Nzaririmba ishimwe" na "Intsinzi yacu" yageze mu masaha macye ashize.

Willy Uwimana ni umwe mu baririmbyi ba Vessels of Praise

Zawadi ucuranga Piano ni umuririmbyi ukomey wa Vessels of Praise

Pastor Mutima Peter arashimirwa cyane na Vessels of Praise choir


Zabron & Deborah babarizwa muri Vessels of Praise

Vessels of Praise yashyize hanze indirimbo ya kabiri y'amashusho


Vessels of Praise irateganya kumurika Album ya mbere umwaka utaha

RBA HANO INDIRIMBO NSHYA "INTSINZI YACU" YA VESSELS OF PRAISE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND