Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa tariki 5 Ukwakira. Mu rwego rwo kwifatanya n’abarimu bo mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabashimiye akazi katoroshye bakora, umuhate n’umurava bahorana anabasaba kubihorana.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,
Minisitiri w’uburezi, Dr. Uwamariya Velentine, yagaragaje ko abarimu bakora akazi
katoroshye ko kurerera igihugu no kwigisha abana bacyo umuco n’indangagaiciro
zikwiriye Abanyarwanda, kuva bageze mu mashuri y’incuke kugeza barangije kwiga
bagiye mu mirimo no mu bundi buzima busanzwe.
Yasabye abarimu bose
gukomeza kuba umusemburo w’impinduka ziganisha ku burezi bufite ireme nk’umusanzu
mu kuzamura uburezi u Rwanda rwifuza.
Mu magambo ye yanditse ati:” Umunsi mwiza Mpuzamahanga
ku barimu mwese. Dushima akazi keza mukora mu kuzamura abana bato mu bumenyi n’imyumvire. Mureke
dufatanye kuba umusemburo w’impinduka ziganisha ku kuzamura ireme ry’uburezi nk’umusanzu
mu kubaka u Rwanda twifuza. Happy International Teachers Day” #WDTD2022.
Abarimu ni bamwe mu bagira akamaro gakomeye cyane
binyuze mu murimo bakora wo kurera. Ibi ni byo byatumye barebwaho maze
bashyirirwaho umunsi wabo mpuzamahanga wo kwishimira ibyo bagezeho.
TANGA IGITECYEREZO