Ntawashidikanya ko telefone ari igikoresho gikomeye cyane kandi cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Bigendanye n’ibyo igufasha (Smartphones), nizo zigezweho kugeza ubu. N’ubwo ari ingenzi ariko urasabwa kwitonda kuko zagushyirisha muri gereza.
Tutitaye ku byiza byazo, telefone zigezweho (Smartphones)
zazanye ibibi byinshi birimo n’ibyaha bikorerwa kuri interineti (Murandasi). Ibi byaha bifungisha abatari bacye buri munsi kuko bisiga byangije byishi haba
ku wabikoze, uwabikorewe ndetse n’imbaga nyamwinshi.
Ubu bwiyongere bw’ibyaha bikorerwa kuri murandasi hifashishijwe telefone ngendanwa bwatumye na Leta zitandukanye mu bihugu binyuranye zishyiraho ingamba zikakaye n’ibihano bikomeye ku bantu bazikoresheje nabi (Nituvuga Smartphones wumve na mudasobwa).
Mu gihe wagiye mu
mategeko ujyanyweyo na telefone wiguriye, ushobora no kugumayo bikarangira
igufungishije.
DORE
UBURYO TELEFONE YAWE ISHOBORA KUGUFUNGISHAMO
1.Gutangaza
amakuru atariyo (False Information)
Hari amategeko ashyiraho imbibi (imipaka) ku bantu bakoresha telefone n’uburyo bazikoreshamo. Aya mategeko abuza abantu gutangaza amakuru atariyo ku muntu, ku ruganda cyangwa ku mbaga runaka hagamijwe guharabika cyangwa guteza guhangayika.
Mu bihugu bimwe na bimwe, uwakoze ibyo
ashobora gufungwa imyaka igera kuri 2. Gukoresha Facebook, Twitter, Instagram
n’ibindi ukoresheje telefone yawe bisaba kwitonda cyane.
2.Kwiyitirira
umuntu
Kwiyitirira umuntu ku mbuga nkoranyambaga ukoresheje
telefone yawe ngendanwa ntabwo byemewe. Ibi nabyo bishobora kugufungisha mu buryo utari uzi neza. Ibi bigendanye no kuba wakwigana umukono
w’umuntu, ijambo banga rye cyangwa undi mwirondoro we. Abantu benshi bigana
amazina y’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga bakabyiyitirira, ibi nabyo byakujyana
muri gereza kandi bikozwe na telefone wiguriye.
3.Gutera
ubwoba
Ibi bikunze kubaho, umuntu agafata telefone ye agahamagara
mugenzi we akamutera ubwoba cyangwa akamwaka amafaranga cyangwa ikindi kintu
akoresheje telefoni. Ibi nabyo bihanwa n’amategeko. Gutangaza ibintu bigamije
gutera abantu ubwoba nabyo bigendana nabyo byose bihanwa n’amategeko.
Inkomoko: Linus
Tech Tips
TANGA IGITECYEREZO