RFL
Kigali

Dore uburyo telefone yawe ishobora kukujyana muri gereza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/10/2022 8:42
0


Ntawashidikanya ko telefone ari igikoresho gikomeye cyane kandi cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Bigendanye n’ibyo igufasha (Smartphones), nizo zigezweho kugeza ubu. N’ubwo ari ingenzi ariko urasabwa kwitonda kuko zagushyirisha muri gereza.



Tutitaye ku byiza byazo, telefone zigezweho (Smartphones) zazanye ibibi byinshi birimo n’ibyaha bikorerwa kuri interineti (Murandasi). Ibi byaha bifungisha abatari bacye buri munsi kuko bisiga byangije byishi haba ku wabikoze, uwabikorewe ndetse n’imbaga nyamwinshi.

Ubu bwiyongere bw’ibyaha bikorerwa kuri murandasi hifashishijwe telefone ngendanwa bwatumye na Leta zitandukanye mu bihugu binyuranye zishyiraho ingamba zikakaye n’ibihano bikomeye ku bantu bazikoresheje nabi (Nituvuga Smartphones wumve na mudasobwa).

Mu gihe wagiye mu mategeko ujyanyweyo na telefone wiguriye, ushobora no kugumayo bikarangira igufungishije.


DORE UBURYO TELEFONE YAWE ISHOBORA KUGUFUNGISHAMO

1.Gutangaza amakuru atariyo (False Information)

Hari amategeko ashyiraho imbibi (imipaka) ku bantu bakoresha telefone n’uburyo bazikoreshamo. Aya mategeko abuza abantu gutangaza amakuru atariyo ku muntu, ku ruganda cyangwa ku mbaga runaka hagamijwe guharabika cyangwa guteza guhangayika.

Mu bihugu bimwe na bimwe, uwakoze ibyo ashobora gufungwa imyaka igera kuri 2. Gukoresha Facebook, Twitter, Instagram n’ibindi ukoresheje telefone yawe bisaba kwitonda cyane.

2.Kwiyitirira umuntu

Kwiyitirira umuntu ku mbuga nkoranyambaga ukoresheje telefone yawe ngendanwa  ntabwo byemewe. Ibi nabyo bishobora kugufungisha mu buryo utari uzi neza. Ibi bigendanye no kuba wakwigana umukono w’umuntu, ijambo banga rye cyangwa undi mwirondoro we. Abantu benshi bigana amazina y’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga bakabyiyitirira, ibi nabyo byakujyana muri gereza kandi bikozwe na telefone wiguriye.

3.Gutera ubwoba

Ibi bikunze kubaho, umuntu agafata telefone ye agahamagara mugenzi we akamutera ubwoba cyangwa akamwaka amafaranga cyangwa ikindi kintu akoresheje telefoni. Ibi nabyo bihanwa n’amategeko. Gutangaza ibintu bigamije gutera abantu ubwoba nabyo bigendana nabyo byose bihanwa n’amategeko.


Inkomoko: Linus Tech Tips






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND