RFL
Kigali

Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko imitako y’ibipirizo bikoreshwa rimwe mu birori bitemewe

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:5/10/2022 0:03
2


Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko imitako y’ibipurizo bikoreshwa rimwe gusa bitemewe gukoreshwa, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.



Ibi Minisitiri Dr. Mujawamariya yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, aho yahise abazwa na bamwe mu bamukurikira, ibibazo binyuranye bigendanye n’ubutumwa yari amaze gushyiraho.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Ibyitwa imitako y'ibipurizo (balloons) nk'ibi mubona [ku ifoto yerekanye] ntibyemewe, kuko itegeko rirengera ibidukikije rirabibuza. Twese hamwe tubane mu mahoro n'ibidukikije!...”


Bamwe mu bamubajije ibibazo biturutse kuri ubu butumwa, bagiye baganisha ku bindi bintu bavugaga ko nabyo bitari bikwiriye kuba bigikoreshwa “kuko nabyo byangiza ibidukikije” harimo nk’amacupa ya purasitike agurirwamo amazi, uturindantoki dukoreshwa kwa muganga n’ibindi; ndetse abandi babaza icyasimbura ibyo bipilizo yari yerekanye ko bitemewe gukoreshwa.




Uwitwa Nsabimana Valens nyuma yo kubona ubu butumwa, yagize ati: “Babishyizeho se [ibipilizo], barangiza icyo babishyiriyeho bakabikuraho bakabitwara mu myanda itabora hari ikibazo Hon. Min?”

Minisitiri yahise amusubiza ko bitemewe agira ati: “Ikintu cyose cya pulastiki gikoreshwa inshuro imwe ntikemewe, kandi uko tugabanya kubikoresha ni nako tugenda tuba Igihugu kizira imyanda ya pulastiki.”

Mu bakomeje bamubaza ibibazo binyuranye, hari uwahise amubaza uturindantoki dukoreshwa kwa muganga niba natwo tutangiza ibidukikije, gusa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu yari atarabona igisubizo cya Minisitiri, gusa umwe mu bakurikiranye ubu butumwa yahise amubwira ko kuri ubu uturindantoki (gloves) dusigaye dukoreshwa kwa muganga dukoze mu buryo butangiza ibidukikije.


Uwitwa Kayumba Bertrand wabajije niba haba “hari ibipilizo bitangiza ibidukikije biboneka se ngo tujye tubikoresha?” ; Minisitiri Dr Mujawamariya yamusubije ko “Buriya uduseke dusa neza iyo duteguye neza!”

Ubu butumwa bwa Minisitiri bwakomeje gutangwaho ibitekerezo, bigaragara ko bamwe mu bamukurikira ku rubuga rwa twitter bafite byinshi bibaza mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse abandi bakaba bamaze kubisobanukirwa, aho uwitwa Yvette Nyombayire Rugasaguhunga yahise ashimira Minisitiri kuri ubu butumwa, avuga ko ibi bipilizo byari bimuteye inkeke atari ukubera gusa ibidukikije ahubwo no ku bana bato; anaboneraho atanga igitekerezo cyo gukoresha uburyo bw’imiteguro y’amatara akoze mu bipapuro.

Ibuzwa ry’ikoreshwa ry’ibipilizo, amasashe kimwe n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa rimwe rikubiye mu itegeko N° 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muripulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Abarenze kuri iri tegeko bahanishwa ibihano binyuranye birimo gucibwa amafaranga hagati ya 50000 -10000000 y’amafaranga y’u Rwanda, n’ibindi bihano bigendanye nabyo bitewe n’icyaha cyakozwe muri ibyo.





Ubwoko bw’imiteguro y’amatara akoze mu bipapuro (paper lanterns) bushobora gusimbura ibipirizo byangiza ibidukikije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement1 year ago
    Ese nimba bari kwanga ibintu bikoze muri plastic rero na prudence nazo ndumva bagiye kuzihagarika kuko yo Ni Shashi
  • Ivan Kayonga 1 year ago
    None se ko ibipurizo biguriahwa mu gihugu, Minisitiri aba arihehe byinjira cyangwa bikorerwa mu gihugu??





Inyarwanda BACKGROUND