Mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo, abarezi bari mu kazi ko kwigisha ariko batarize uburezi, bagiye kujya bafata inguzanyo mu Umwarimu Sacco imara umwaka umwe gusa.
Nk’uko byatangajwe na ‘Umwarimu Sacco’ binyujijwe kuri Konti ya Twitter yayo, abarimu batize uburezi bahawe rugari n’amahirwe yo kujya bajya kwifatira inguzanyo imara umwaka umwe gusa.
Ni itangazo rigira riti:” Banyamuryango, twishimiye kumenyesha abarimu batize uburezi
ko mu rwego rwo kuborohereza kubona inguzanyo, Inama y'Ubutegetsi y'umwalimu
SACCO yafashe icyemezo cy’uko kuva uyu munsi tariki ya 03 Ukwakira 2022 bazajya
bahabwa inguzanyo”.
Rikomeje rigira riti” Abarimu batize uburezi bazajya bahabwa inguzanyo yishyurwa mu mwaka umwe, ni ukuvuga ko izajya imara amezi 12, idasaba ingwate. Abafite ingwate bo bazajya bashobora kubona inguzanyo yishyurwa mu myaka itatu. Ibi bizakorwa mu gihe hategerejwe andi mabwiriza ya MINEDUC agena ibyo basabwa bijyanye no kwiga uburezi”.
Ubusanzwe inguzanyo iri mu bifasha umurezi uri mu kazi gukomeza kwiteza imbere mu buryo butandukanye akaba ariyo mpamvu abarezi batize uburezi bahawe amahirwe yo kujya bafata inguzanyo idasaba ingwate imara umwaka umwe ndetse n’isaba ingwate imara imyaka 3 nk’uko bitangazwa na Umwarimu Sacco mu itangazo rigenewe amashami yose y’Umwarimu Sacco ndetse n’abanyamuryango bayo.
TANGA IGITECYEREZO