Gukora cyane ushaka uburezi bwiza ni cyo iteka gishyirwa imbere na buri wese uba wifuza gutera imbere cyangwa wifuriza abana be ejo heza nawe ubwe. Ese koko uburezi ni isoko y’iterambere?
Gukora cyane, gushaka ishuri
ryiza cyangwa gushaka impamvu uburezi bwatera imbere, byabaye intero y’ababyeyi
n’abarezi muri rusange.
Umugabo waharaniye uburenganzira bwa muntu witwa Martin Luther King Jr, umunsi umwe yaravuze ati ”Akamaro k’uburezi ni ukwigisha abantu gutekereza byimbitse no gutekereza bihambaye. Ubwenge ukongeraho imico niyo ntego nyamukuru y’uburezi” .
Kugeza ubu iri jambo rya Martin Luther King, riracyari ukuri.
Mu mashuri atandukanye, abana bigishwa
ibintu bitandukanye birimo; Guteranya, kugabanya, imibare itandukanye, indimi
n’ibindi, maze bakemererwa kubona ejo heza habo mu maso habo. N’ubwo bimeze bityo
iyo unyujije amaso muri rubanda, ni bwo ushobora guhita ubona ko uburezi ari
bwiza kandi ko bugeza ku iterambere.
1.Uburezi bufasha
mu kumenya kwiyoborera ubuzima
Ushobora kuba utaravukiye mu buzima wifuza kuzabamo
iteka ryose. Ni cyo uburezi bugufasha. Kujya kwiga bituma ubona amahirwe yo
kwiyoborera ubuzima ukaba wanahindura ubuzima bwawe ukabuyobora aho wifuza heza
kurenza aho wari uri.
Ushobora kurangiza kwiga, ukaba umuyobozi w’uruganda
runaka aho gukomeza uba umukozi warwo. Ushobora guhanga urwawe cyangwa ukaba
umunyamigabane ukomeye muri rwo, ukajya ubona inyungu yarwo buri kwezi aho
gufata umushahara. Nyuma yo kurangiza wakwerekeza ubuzima bwawe aho ushaka
ukabuyobora.
2.Uburezi
bufasha mu guhindura isi ahantu heza
Numara kwiga, uzamenya neza icyiza, umenye ikibi,
umenye icyo gukora n’icyo kureka. Numara kumenya icyiza n’ikibi rero, uzabasha
gukoresha ubwo bwenge mu buzima busanzwe, ubashe no gutanga umusanzu mu
iterambere ry’isi muri rusange.
3.Uburezi
butanga ubumenyi nkenerwa mu kazi runaka
Byanga bikunze iyo umwana arangije kwiga, hari ubuzima
aba afite, hari ubuhanga aba afite ku buryo bimufasha mu kazi azakora ahazaza
he. Umuntu ava ku kuba umunyeshuri akaba umuyobozi ukomeye, ibyo akoresha ni ibyo
aba yarize mu ishuri.
4.Uburezi
butuma wiyongera mu mushahara
Inyigo yaturutse muri kaminuza ya Georgetwon, yagaragaje ko umunyeshuri urangije amashuri ya kaminuza ashobora kwinjiza asaga Miliyoni imwe y’amadorali mu buzima bwe bwose.
Ubundi
bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze na ‘PEW RESEARCH CENTER’, bwagaragaje
ko amafaranga yinjizwa n’itangazamakuru ryakozwe n’abafite ubumenyi mu bintu
runaka aba ari menshi ugereranyije n’iryakozwe n’abatarageze mu ishuri.
5.Uburezi
bufasha mu kugira inzozi impamo
Ubwo umuherwe Mark Zuckerberg yari mu mashuri yisumbuye, yarose kuzaba icyamamare, ndetse atekereza kuzakora urubuga rwa Facebook none kugeza ubu ibisigaye ni amateka gusa.
Ishuri wizemo riguhuza n’isi
ukabasha gukora ikintu gikomeye cyane mu buzima bwawe. Mu gihe ufite umushahara
wo hejuru, uba uri umunyamahirwe akomeye kuko bituma ubasha gukabya inzozi zawe.
6.Uburezi
butuma ugira imbaraga kandi ukaba uvuga rikijyana
Impamyabushobozi ifatwa nk’igihamya cy’uko uri
umuhanga ku bantu benshi. Kabone n’ubwo yaba ari impamyabumenyi y’amashuri
yisumbuye, ituma ubasha kugira ijambo n’ubushobozi muri rubanda.
Mu by’ukuri, uburezi bwagura intekerezo bugafasha mu
kumenya aho kwerekeza mu nzira yo gushaka imibereho. Hari impamvu nyinshi zo
kwiga, niyo mpamvu buri mubyeyi aba yifuza ko umwana we ajya kwiga, akaba
ari cyo kintu cya mbere gishyirwa imbere umwana akimenya ubwenge, amaze kuzuza imyaka
imwemerera kwicara ku ntebe y’ishuri.
Inkomoko: www.google.com
na www.uopeople.edu
TANGA IGITECYEREZO