Sobanukirwa ibintu byihariye kandi bitangaje ku bantu bavutse mu kwezi kwa cumi (Ukwakira).
Niba ushishikajwe no kumenya umwihariko n'ibintu bishimishije by'abantu bavutse mu kwa cumi, uku ni ukwezi kwa cumi kwitwa Ukwakira gufite iminsi 31. Ibiranga n'imico y'abantu bishobora gutandukana bitewe n'ukwezi bavutsemo, ariko imico y'abantu bavutse mu kwa cumi iratangaje kandi irashimishije kuyumva.
Dore ibintu 8 bitangaje biranga abantu bavutse mu kwezi kwa cumi:
1. Barangwa n'umutuzo kandi bakunda amahoro
Abantu bavutse mu Ukwakira bakunda amahoro, kandi bifuza umutuzo hafi yabo. Ntibakunze kuvuga nabi cyangwa kubwira abandi nabi. Kimwe mu bintu bidasanzwe kuribo ni uko bashobora kugumisha abantu bakunda mu buzima bwabo ahantu hizewe kandi hatuje, batabaretse ngo bahure n’ibibazo no gucika intege.
2. Bagira urukundo
Abantu bavutse mu kwezi k'Ukwakira barakundana cyane kandi ni beza. Yaba umuhungu cyangwa umukobwa, bakunda abakunzi babo bibavuye ku mutima w'imbere kandi babashimisha kandi neza igihe cyose.
3. Bagira ubushake bwinshi bwo gukora
Abantu bavutse mu Ukwakira baba barashize amanga, bakora cyane kandi bakomeza kwibanda ku ntego zabo. N’ubwo akazi kaba katoroshye, bahora biteguye gukora cyane kurenza urugero kugira ngo barangize umurimo bashinzwe.
4. Babona ibintu neza kandi bagira ibyiringiro
Ntabwo buri wese afite impano yo kubona ibintu bibi mu buryo bwiza, ariko abavutse mu kwa cumi bafite iyi mpano nziza ituma batandukana n'ubwoba bwose, n'amaganya no gucika intege.
5. Bakunda ibihe byiza
Kimwe mu bintu bikunze kuranga abantu benshi ni ukugira stress no kutabona umwanya wo kwishimisha no kuruhuka. Abavutse mu kwa cumi bo barangwa no kwiha umwanya wo kwishimisha no kugira ibihe byiza. Mubyo bakora byose bibuka gufata umwanya wo kwishimisha.
6. Barihariye kandi bahanga udushya
Imitekerereze y'abantu bavutse mu kwa cumi irihariye, ari nayo ibafasha gutekereza ku bintu byihariye kandi bagahanga udushya. Bakunze kurangwa no guhanga udushya mu bintu bitandukanye, kandi bakunze kugira intsinzi mu byo bakora.
7. Ntibigunga
Ibibazo byo kwigunga no kuba bonyine ntabwo biranga abavutse mu kwezi kwa cumi kuko bakunze kuba aho abandi bari, kandi bazi no gusabana n'abantu bo mu ngeri zose bityo irungu cyangwa kwigunga ntabwo bibaranga.
8. Bagira umutima mwiza
Gukunda abantu, kuba inshuti y'abandi hamwe no kumenya kubana neza nibyo biranga abantu bavutse mu kwezi kwa cumi. Aba bantu kandi by’umwihariko bagira impano yo kwibonamo abantu bose, bigatuma n'abandi babibonamo bigakomeza ubushuti bwabo.
TANGA IGITECYEREZO