Davido na Chioma bakomeje kuryoherwa n’urukundo, nk’uko byigaragaza mu mashusho ari gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Umushabitsi
Cubana, yatangaje ko aba ntakabuza umwaka utaha bazibaruka undi mwana.
Ati:”Ntagushidikanya
mushiki wanye agiye kwibaruka undi mwana na Davido, mu mwaka wa 2023.”
Mu mwaka wa
2021 ni bwo hari hazamutse inkuru yo gutandukana kw’aba bombi, nyamara bakomeza
kugenda bagaragarizanya urukundo banifurizanya umunsi w’amavuko.
Gutandukana
kwabo kukaba kwari kwazamuwe n’amafoto yagaragaraga Davido ari kumwe n’umunyamideli
Yafai, mu birwa bya Caribbean.
Mu mwaka wa
2019, nibwo Davido na Chioma bibarutse umwana wabo wa mbere bise Ifeanyi nyuma y’uko
bari bemeranije ko bazabana.
Ibyishimo ni byose kuri Chioma wongeye gusubirana na Davido mu buryo bweruye
Amashusho ya Davido na Chioma bishimanye
Nta minsi yari ishize n'ubundi bagaragaye basohokanye
Bari bavuzweho gutandukana ariko ubu bikomeje gukwirakwira ko bitegura umwana wabo wa 2
Chioma yambitswe impeta na Davido mu mwaka wa 2019
TANGA IGITECYEREZO