RFL
Kigali

Baritegura umwana wa 2: Davido na Chioma bavuzweho gutandukana bishimanye karahava

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/10/2022 10:29
0


Davido na Chioma bakomeje kuryoherwa n’urukundo, nk’uko byigaragaza mu mashusho ari gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.



Umushabitsi Cubana, yatangaje ko aba ntakabuza umwaka utaha bazibaruka undi mwana.

Ati:”Ntagushidikanya mushiki wanye agiye kwibaruka undi mwana na Davido, mu mwaka wa 2023.”

Mu mwaka wa 2021 ni bwo hari hazamutse inkuru yo gutandukana kw’aba bombi, nyamara bakomeza kugenda bagaragarizanya urukundo  banifurizanya umunsi w’amavuko.

Gutandukana kwabo kukaba kwari kwazamuwe n’amafoto yagaragaraga Davido ari kumwe n’umunyamideli Yafai, mu birwa bya Caribbean.

Mu mwaka wa 2019, nibwo Davido na Chioma bibarutse umwana wabo wa mbere bise Ifeanyi nyuma y’uko bari bemeranije ko bazabana.

Ibyishimo ni byose kuri Chioma wongeye gusubirana na Davido mu buryo bweruye

Amashusho ya Davido na Chioma bishimanye 

Nta minsi yari ishize n'ubundi bagaragaye basohokanyeBari bavuzweho gutandukana ariko ubu bikomeje gukwirakwira ko bitegura umwana wabo wa 2Chioma yambitswe impeta na Davido mu mwaka wa 2019








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND