BePawa
Kigali

Alex Rodriguez yeretse urukundo Jennifer Lopez batandukanye agashakana na Ben Affleck

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2022 10:11
0


Alex Rodriguez wakundanye na Jennifer Lopez bagatandukana, yamweretse urukundo nyuma y’aho arushinze na Ben Affleck.Alex Rodriguez umukinnyi kabuhariwe wa Baseball usigaye ari umushoramari wakanyujijeho mu rukundo n'icyamamarekazi Jennifer Lopez aho bamaranye imyaka 4 ndetse bakanatandukana bamaze gusubika ubukwe inshuro ebyiri. 

Kuri ubu Alex Rodriguez yatunguranye yereka urukundo Jennifer Lopez hamwe na Ben Affleck baherutse ku rushinga abifuriza ihirwe ndetse anavuga ko ntamwuka mubi uri hagati yabo nk'uko byajyaga bivugwa.

Mu kiganiro Alex Rodriguez yagiranye na Chris Wallace cyanyuze kuri televiziyo mpuzamahanga ya HBO, yagarutse ku mubano we n'umuhanzikazi Jennifer Lopez bakanyujijeho mu rukundo uherutse kurushinga na Ben Affleck. Ubwo Alex Rodriguez yabazwaga uko abona na urugo rushya rwa Jennifer na Ben, yasubije ati: "Mbabona nk'abantu bakwiranye banafitanye urukundo hagati yabo''.

Alex Rodriguez yakomeje avuga kumubano we na Jennifer Lopez batandukanye agira ati: "Nashimishijwe n’uko Jennifer Lopez yakoze ubukwe n’uwo yashakaga kandi akunze umuha ibyishimo. 

Tugitandukana byarangoye kubyakira ariko nyuma naje kubona ko tutari dukwiriye kubana. Haricyari urukundo hagati yanjye nawe. Ikintu mwifuriza ni ibyishimo kuko nanjye biranshimisha kumubona yishimye''. Ibi Alex Rodriguez abivuze nyuma y'igihe bivugwa ko afitanye umubano mwina na Jennifer Lopez batandukanye akarushinga na Ben Affleck.

Alex Rodriguez yeretse urukundo Jennifer Lopez batandukanye uherutse kurushinga na Ben Affleck.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND