RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Eleda waririmbye ko imigisha y'Imana idakama n'indoto ze mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/10/2022 22:55
0


Nyirandabasanze Eleda, ni umwe mu bahanzi bashya umuziki wa Gospel mu Rwanda wungutse kuva Covid-19 yakwibasira Isi kuko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020. Twaganiriye, adutangariza byinshi ku muziki we.



Nyirandabasanze Eleda uzwi nka Sanze Eleda nk'izina akoresha mu muziki, atuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Yakoze ubukwe kuya 04/6/2017.

Muri Kanama 2020 ni bwo Eleda yafashe ikaramu atangira kwandika ibihangano bisingiza Imana anahita anyarukira muri studio ahera ku ndirimbo yise "Umugoroba" yageze hanze tariki 21/08/2021. Mu myaka ibiri amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo 5 zirimo ebyiri z'amajwi ndetse n'eshatu z'amashusho.

"Impano nyikomora kuri Maman kuko abikunda" Eleda ubwo yasubizaga umunyamakuru wa inyaRwanda.com wari umubajije aho akomora impano yo kuririmba.

Asobanura ko impamvu yinjiye mu muziki ni uko "niyumvisemo iyo mpano haba kuririmba, haba no guhimba cyangwa kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwiza buvuga Imana, nkumva ko ariyo talanto nahawe ku buntu kandi ngomba kuyikoresha".


Eleda akomora impano yo kuririmba ku mubyeyi we

Eleda avuga ko indoto afite mu muziki "ni uko nabona cyangwa nakumva abantu benshi imitima yabo ihemburwa n'ubutumwa buri mu muziki cyangwa ibihimbano byanjye kuko ni cyo isi ya none ikeneye. Kuko imitima ya benshi yabaye akahebwe ku bwo guca muri byinshi bitubabaza. Rero dukeneye ihumure rituruka ku Mana". 

Yavuze kandi ko ikindi arangamiye ari ukubona inyungu z'ibifatika ziva mu byuya abira akora umuziki. Mu magambo ye aragira ati "Ikindi ni uko umuziki wanjye numva wazangirira umumaro mu buryo bufatika ukaba isoko y'Imigisha yanjye".

Uyu muhanzikazi uri muri mbarwa biyemeje gukora umuziki ku giti cyabo mu buryo bw'umwuga mu Abadive, yavuze ko imishinga afite ari ugukomeza gukora indirimbo bitewe nuko ubushobozi buzagenda buboneka kuko "kwandika ntibingora, ni impano nifitemo".


Yinjiye mu muziki mu 2020, ashyira hanze indirimbo ya mbere mu 2021

Eleda afite indirimbo nshya imaze ibyumweru bibiri iri hanze. Ni indirimbo yise "Akagezi", irimo ubutumwa bwigisha abantu ko nta muntu ukwiye kumva ko hari abagenewe kubona imigisha cyangwa imigisha y'Imana igera aho igashira. Ati "Oyaaaa ntikama. Tegereza wihanganye, we kurambirwa, umugisha wa buri wese urahari bitewe no gushaka kw'Imana".

Yavuze ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho, ibisobanuye ko hari imigisha yamugezeho kandi ikomeje kumugeraho nk'uko aririmba ko imigisha y'Imana idakama. Iyi ndirimbo yayikoranye na John, yakirwa neza cyane dore ko imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 100.

Indirimbo za Eleda zakunzwe cyane, ku isonga hari "Irumva", hagakurikiraho "Nahuye na Yesu", "Umugoroba" na "Akagezi". Indirimbo ze nyinshi zihamya imbaraga z'Imana. Mu mezi ane ashize, yaririmbye "Nahuye na Yesu" y'umuntu wahuye na Yesu akamusubiza mu nzira y'agakiza.


Eleda akora umuziki w'umwimerere (Live) - bitandukanye n'abaririmbyi benshi b'Abadive


Afite indoto zo gukora umuziki nk'umwuga 

REBA HANO INDIRIMBO "AKAGEZI" ELEDA AHERUKA GUSOHORA


REBA HANO INDIRIMBO "IRUMVA" IRI MU ZA ELEDA ZAKUNZWE CYANE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND