Kigali

Rubavu: Tumaini choir yasohoye indirimbo nshya "Imitima yacu" y'ibyishmo bizabaho urupfu nirutsindwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/10/2022 13:37
0


Korali Tumaini ibarizwa muri ADEPR Gisenyi umudugudu witwa Bethel, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yitwa "Imitima yacu" y'ibyishimo bizabaho ubwo urupfu ruzaba rutsinzwe.



"Indirimbo twasohoye yitwa "Imitima yacu" icyo yigisha cyangwa ubutumwa bukubiyemo ni ibyiringiro dufite bidutera gukomera mu rugendo turimo rugana mu ijuru ndetse no gukomeza abanyarwanda n'abandi abagenzi bagana mu ijuru y'uko umwami Yesu azagaruka gutwara itorero. Kandi y'uko aho tugana mu rurembo rwera Sion tuzasangayo umwami Yesu tukabana nawe ubuziraherezo".

Ibyo ni ibyatangajwe na Kabahizi Olivier, Visi Perezida wa Tumaini Choir mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yabo nshya. Ni indirimbo baririmbamo ko "Imitima yacu ikomezwa no kwizera ko Yesu azagaruka. Ubwo Yesu azagaruka, tuzasiga iyi si y'imiruho, umwijima uzahunga, urupfu nturuzabaho ukundi. Tuzishima ubwo urupfu ruzaba rutsinzwe, tuzambikwa undi mubiri".

Ubusanzwe, Perezida wa Tumaini Choir yitwa Habiyaremye Innocent. Ni korali yatangiye umurimo w'ivugabutumwa ari ishuri ry'abana ryo ku cyumweru (école de dimanche) riyoborwa na Madamu Uwineza Jacqueline afatanije na Madamu Uzamukunda Sarah.

Mu mwaka wa 1997 yahindutse Korali y'urubyiruko ikorera ku mudugudu wa Bethel aho yiswe izina TUMAINI yahawe na Pasteur Hamuri Daniel afatanije na mwarimu Nkwaya Déo bayoboraga umudugudu wa Bethel muri icyo gihe.

Mu mwaka 1998 ni bwo Tumaïni choir yacukijwe ifite abaririmbyi 35, yitorera komite yayo ya mbere yari iyobowe na Bwana Nshimiyimana Claude. Ubungubu igizwe n'abaririmbyi 85. Barangamiye gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bukagera kure no hirya y'amahanga ndetse "dufite Album y'indirimbo z'amashusho nazo zirasohoka vuba cyane"


Tumaini Choir yashyize hanze indirimbo "Imitima yacu" inateguza izindi nyinshi

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "IMITIMA YACU" YA TUMAINI CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND