RFL
Kigali

NBA: Anthony Davis yatangaje uruhare rwa Lebron James mu iterambere rye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/09/2022 17:13
0


Anthony Davis ukinira Los Angeles Lakers muri National Basketball Association ubwo yari ari mu kiganiro n'ikinyamakuru cy'ikipe akinira cy’a Lakers, yashimye anavuga uruhare rwa mugenzi we bakinana Lebron James kugira ngo amenyekane.



Mu mwaka ushize w’imikino ya National Basketball association (NBA), Anthony Marshon Davis Jr, ni we mukinnyi wagenderwagaho muri Los Angeles Lakers kuko uwari usanzwe uyiheka Lebron James yari yaravunitse.

Uyu mukinnyi ubwo yari ari mu kiganiro n'ikinyamakuru cya Lakers, yavuze ko imbaraga zo kuyobora ikipe ye yazikuraga ku mukinnyi afata nk'itegererezo ari we Lebron James.

Mbere y'uko umukinnyi wari nimero yambere muri Lakers avunika, ntabwo Anthony Davis yari azwi, gusa Lebron James akimara kuvunika yashatse ugomba kumusimbura ahitamo Anthony Davis bityo akazajya amutoza ku giti cye amwigisha n’uburyo agomba kuyobora ikipe.

Uyu munyamerika Anthony Davis wavutse mu kwezi kwa 03 mu 1993, ufite ibiro 113, uburebure bwa metero 2.08, niwe uri gutekerezwa mu kuzasimbura Lebron James ushaje kuko afite imyaka 37 ndetse bikaba bigaragara ko igihe cyo kurangiza gukina cyegereje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND