RFL
Kigali

Bamporiki yakatiwe igifungo cy'imyaka 4 anacibwa ihazabu ya Miliyoni 60 Frw

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:30/09/2022 15:11
0


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy'imyaka ine Bwana Bamporiki Edouard ndetse rutegeka ko atanga ihazabu ya Miliyoni 60FRW ku bw'ibyaha byo Gusaba no kwakira indonke ndetse no Gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze yahamijwe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ni bwo urukiko rwasomye imyanzuro y'urubanza rwo kuya 21 Nzeri 2022, rwaburanwe n'Ubushinjacyaha bwaregaga Bamporiki Edouard wari wunganiwe na Me Habyarimana Evariste.

Muri Gicurasi 2022, ni bwo Bamporiki yahagaritswe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, ahita atangira gukurikiranwaho ibyaha aregwa ndetse anafungirwa iwe mu rugo.

Ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye ya Bamporiki mu mpera za Kanama, impande zombi ziburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ya 21 Nzeri 2022.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye imyanzuro y'urubanza kuri uyu wa Gatanu, rwemeza ko Bwana Bamporiki ahamwa n'ibyaha byombi, akatirwa gufungwa imyaka ine no anacibwa ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.


Inkuru irambuye ni mu kanya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND