RFL
Kigali

Nelson Mucyo yasobanuye uko ubuvanganzo ari iturufu ikomeye mu ivugabutumwa - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2022 14:53
0


Iyo tuvuga Ubuvanganzo hazamo ibisigo, ibyivugo, ibisingizo, ibihozo, imigani miremire, ibitekerezo n'ibindi. Uyu munsi turibanda ku myandikire y'Indirimbo, Imivugo, n'uburyo bwo kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga mu byazana imitima kuri Kristo Yesu.



Mu myaka itari micye ishize, yamenyekanye ku izina rya Nelson Mucyo mu itangazamakuru no mu ndirimbo zubatse amateka mu mwanya wo kuramya no gihimbaza Imana. Ni umwanditsi akaba n'umuhimbyi w'indirimbo zahembuye imitima y'abantu. 

Si indirimbo gusa ahubwo yanditse n'ibitabo 6 bimwe bijya hanze, ibindi biri mu mishinga yo kujya hanze. "Umutima mugari uramya", kimwe mu bitabo bye byafashije abantu aho yagarutse ku busobanuro bwimbitse ku kuramya no guhimbaza ndetse n'uburyo umuramyi ategura ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza. 

Ibindi bitabo birimo "Racine du desert", "Date rouge", "Larme à larme" , "Sourire cachée na Paradis perdu" biracyari mu mishinga. 

Nelson Mucyo yanditse indirimbo zirenga 100 zikoreshwa mu Rwanda n'ahandi mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Yatwaye ibihembo bitandukanye by'umwanditsi w'indirimbo mwiza. 

Yashize ahagaragara alubumu ebyiri ari zo "NDAJE MU BWIZA BWAWE" yashize hanze mu 2008 kuri Women Foundation Ministries no kuri Evangelical Restoration Church ku Gisenyi) ndetse na "UMURIRO WO KURAMYA" yashyize hanze mu 2013 kuri Assamblée de Dieu - Kimihurura. 

Uretse indirimbo, Nelson Mucyo yandika n'ibisigo n'imivugo ariko akabiherekesha injyana bikavamo indirimbo (Poetic songs ) 

InyaRwanda.com imaze kumenya byimbitse uburyo ari mugari mu bwanditsi yamwegeeye imubaza uruhari rw'ubwanditsi mu kuvuga bubutwa bwiza. Uyu muhanzi yanadutangarije impamvu ituma yandika indirimbo ndetse n'umumaro zifite mu Ivugabutumwa no mu bwami bw'Imana. 

Muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi harivuga ngo "Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe, kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye. Zaburi 59:17" 

Yavuze ko mu binyejana byinshi bishize indirimbo zaremye ikintu gikomeye mu rugendo "abatubanjirije bagendanyemo n'Imana" kugeza mu bya Yesu Kristo n'abigishwa be.

Ati "Muri iki gihe cyacu indirimbo kandi ni kimwe mu bintu bikora umurimo ukomeye mu gihe cy'amateraniro rusange. Abaririmbyi bashobora gufata umwanya uhagije w'abantu mu mwanya w'amateraniro rusange mu rusengero cyangwa mu bitaramo".

 Impamvu 3 zituma abaramyi bandika indirimbo mu mboni za Nelson Mucyo


1. Zidufasha mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo zigira cyane umumaro muri uyu mwanya ko tuzikoresha tubwira Imana ibyuzuye imitima yacu 

2. Zidufasha mu gusenga, gutakambira Imana no kuyegera! Indirimbo ni iteme rikomeye ridufasha mu gusenga dusaba Imana kubana natwe, tuyinginga, tuyisaba imbabazi, tuyitakambira ndetse tuyegera 

3. Zidufasha guhamya Imbaraga z'agakiza no kwizera kwacu. Ni umuyoboro ukomeye w'ivugabutumwa aho tuvuga dushize amanga agakiza twaboneye muri Yesu Kristo kuko ariwe banze ryo kwizera kwacu

Imivugo ya Dawadi na bene Kõra n'ab'inzu y'asafu 

Muri Bibiliya igitabo cya Zaburi ni kimwe mu bitabo by'imivugo n'indirimbo byaryoheye imitima y'ubwoko bw'Imana muri Isiraheli. 

Iki gitabo gifite ibice 150 byashizwe mu bitabo 5 aho imivugo n'indirimbo nyinshi zigize ibice 73 zahimbwe na Dawidi ubwe wari w'umusizi ukomeye w'umuhanga akaba n'umuhimbyi windirimbo abandi banditse imivugo bari bene Kõra aho babarirwa mu mivugo n'indirimbo zikubiye mu bice 11 uhereye muri zaburi igice cya 41 kugiza kuri zaburi ya 88 ndetse na bene Asafu 

Iyi mivugo yizuye amagambo atangaje ndetse agusha neza umutima. Hari amagambo wakwifashisha uramya Imana unayihimbaza, usenga, usaba imbabazi, winginga, usubizwamo imbaraga, ubusabane n'Imana. Kndi iyi mivugo n'indirimbo byagize umumaro wo guhamagara Imana ya Isiraheli ikabitaba ndetse ikabagirira neza .

Ati "Nkunda uyu muvugo uri muri zaburi 45:1-18 wahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y’urukundo. Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza, ndavuga indirimbo nahimbiye umwami, ururimi rwanjye ni ikaramu y’uwandika vuba. Uruta ubwiza abana b’abantu, ubukundiriza busutswe ku minwa yawe. Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w’iteka.

Muri iki gihe cy'Iterambere rya Dijitali (Digital) n'imbuga nkoranyambaga (Youtube, Instagram ... ) 

Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe cyacu ryateje imbere ndetse riha ubushobozi bw'itumanaho rihambaye abantu byaba mu buryo bw'itumanaho ryihariye cyangwa rusange mu gutumanaho no kuganira hafi na hafi cyangwa ku bantu bategeregeranye. 

Umumaro w'izi mbuga nkoranyambaga ntutandukana n'ibyo Tewolojia ivuga ku itumanaho Icyo bita (La Théologie Biblique de la Communication).

Imana ya Israël yari Imana yakoreshaga itumanaho! Mu bice bibanza bya Bibiliya bigaragaza ko Imana ya Isiraheli yakoresheje cyane itumanaho (Acteur proncipale de la communication).

Mu nyandiko zitandukanya no mu bice byinshi bya Bibiliya uzasanga aho bavuga

"Ni Uwiteka Imana ibivuze" cyangwa "Imana iravuze" byashushanyaga uburyo Imana ikunda gu kominika kandi muri kamere yayo yakundaga gutangaza 

Mu mahame yaranze imikoresheze y'itangazamakuru n'Itumanaho by'Imana harimo n'uko yatangazaga mu buryo bwihariye nk'Imana yihariye 

Imbuga nkoranya mbaga (Youtube, Instagram) 

Nelson Mucyo avuga ko mu buzima bwa buri munsi, mu bashakanye, mu miryango, mu Itorero, muri za komite z'Ubuyobozi bw'itorero "dukunda kwifashasha ubu buryo mu kwihutisha amakuru", mu kurangisha no kumenyesha abacu amatangazo yihutirwa cyangwa imyanzuro itandukanye irebana n'imikorere n'imikoranire. 

Uyu muramyi uri kugaragara mu ivugabutumwa ryo kuri Youtube kuri Paradise Tv, avuga ko izi mbuga na none "zidufasha gusakaza ibihangano by'ivugabutumwa zikabigeza cyane". Youtube yabaye umuyoboro wa mbere ku isi utishura mu gushyiraho igihangano ahubwo ikakigeza kure.

Mu gusoza, avuga ko Youtube yabaye umwanya mwiza mu ivugabutumwa ndetse iba n'iteme ritagereranywa ku bavugabutumwa kuko bayicishaho ibiganiro ku buntu ndetse bikagera kure abantu bagakizwa bakagarukira Imana.


Nelson Mucyo yateguje ibitabo bishya agiye gushyira hanze


Nelson avuga ko ubuvanganzo ari iturufu nziza mu ivugabutumwa rizana abantu kuri Yesu

REBA HANO "UMURIRO WO KURAMYA" YA PATIENT BIZIMANA FT NELSON MUCYO


IKIGANIRO NELSON MUCYO YAGIRANYE N'UMUNYEMPANO HIRWA


REBA IKIGANIRO NELSON MUCYO YAGIRANYE NA MBONIMPA JOSUE

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND