RFL
Kigali

Ukraine: Abantu 23 baguye mu bitero byagabwe n'u Burusiya

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/09/2022 17:00
0


Abantu 23 baguye mu bitero byagabwe ku modoka zitwara abagenzi muri Ukraine, nyuma gato y'uko u Burusiya butangaje ko bwigaruriye utundi duce tune twa Ukraine.



Kuri uyu wa Gatantu Guverineri w'akarere ka Zaporizhzhia muri Ukraine yatangaje ko abasivile 23 bapfuye, abandi benshi bagakomerekera mu bitero by'u Burusiya, byagabwe ku modoka zitwara abaturage muri aka karere.

Ibi bibaye mu gihe Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin ari bukore umuhango wo gushyira umukono no kwigarurira utundi turere tune twa Ukraine, nyuma y'uko byemejwe mu matora ya rubanda, yamaganwe na Ukraine bavuga ko ari ibinyoma.

Aya matora yabereye i Luhansk na Donetsk mu burasirazuba no muri Zaporizhzhia na Kherson mu majyepfo, ndetse biteganyijwe ko Perezida Putin ari butangire ijambo rikomeye ry'uyu muhango mu gace ka Kreml.

Abantu 23 baguye mu bitero byagabwe ku gihugu cya Ukraine nyuma y'uko u Burusiya bumaze kwigarurira tumwe mu duce twaho

Akarere ka Kreml kamaze gushyirwa mu kibanza gitukura cya Moscow, kandi hamaze no kumanikwa ibyapa byerekana ko utu turere tune twabaye utw'u Burusiya, birenze ibyo hari n’igitaramo giteganijwe kuhabera uyu mugoroba.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko "Aya matora ya rubanda" nta gaciro afite kandi ko adahindura ukuri kuriho, yagize ati "Ubusugire bw'ubutaka bwa Ukraine buzagarurwa, kandi uko tuzasubiza u Burusiya nyuma yaho bizaba bikaze cyane."


Yongeyeho ko nta genzura ryigenga ryigeze rikorwa ry'aya matora mu Burusiya, kandi ko hagaragaye amafoto abayashinzwe bazenguruka ingo z'abaturage baherekejwe n'abasirikare bitwaje intwaro.  

Umuvugizi wa Putin, Dmitry Peskov yatangaje ko kuri uyu wa gatanu saa kenda mu Nzu ya St George, yo mu ngoro nini ya Kremle, ariho hari bubere umuhango wo gusinya ku kwinjiza uturere dushya mu Burusiya.

Amerika yavuze ko izafatira u Burusiya ibihano kubera amatora ya rubanda yabaye atateganijwe, mu gihe ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bizashyiraho ingamba zigera mu umunani, zirimo n’ibihano bizagenerwa umuntu wese wagize uruhare muri aya matora.

Ku wa kane, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Annalena Baerbock, yatangaje ko abantu bo mu turere twigaruriwe na Ukraine bakuwe mu ngo zabo no ku kazi, babikorewe n'abantu bitwaje intwaro kandi bakoresheje iterabwoba.

U Burusiya ntabwo buratangira kugenzura byuzuye utu turere tune twa Ukraine, gusa bwamaze kutwigarurira nubwo igice kinini cya Luhansk cyagumye  mu maboko y’u Burusiya, naho Moscow ikaba iri kugenzura 60% ya Donetsk.

U Burusiya bwigaruriye uduce tune twa Ukraine 

Nyuma y'amezi arindwi ingabo z'u Burusiya ziteye Ukraine zivuye mu majyaruguru, mu burasirazuba no mu majyepfo, intambara iracyakomeza muri ibi bice byose, gusa umurwa mukuru w'Akarere ka majyepfo ya Zaporizhzhia uracyayobowe na Guverinoma ya Ukraine. 

Mu cyumweru gishize, Vladimir Putin yatangaje ko bahamagaye igisirikare, ndetse ko azakoresha uburyo bwose afite, harimo no gukoresha intwaro za kirimbuzi, kugira ngo arengere icyo yita ubutaka bw'u Burusiya. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND