RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Perezida wa Eritrea Isaias Fewerki wakiyoboye kuva mu 1993

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/09/2022 13:04
0


Amatora ni ingenzi cyane, mu rwego rwo kwisanzura no kwishimira ubuyobozi. Amatora ayo ariyo yose asiga umwuka mwiza haba mu bayoborwa no ku muyobozi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe igihugu cya Eritrea cyo muri Afurika, kitarakora amatora kuva cyabona ubwigenge kimwe na Isaias ukiyobora.



Igihugu cya Eritrea kiyoborwa na Isaias Afwerki. Uyu ni umugabo w’umunya-politike ubarizwa mu ishyaka ryitwa People’s Front for Democracy and Justice’. Isaias yabaye Perezida wa Eritrea ashyizweho n’Inteko Rusange igizwe n’abantu 150, mu mwaka wo mu 1993.

Mu gihugu cya Eritrea nta matora n’amwe bigeze bakora. Mu 1991 nibwo bigobotoye Ethiopia, maze mu 1993 haba referendum yasize hagiyeho Perezida Isaias wayoboye kuva mu 1993 kugeza magingo aya.

Eritrea ni igihugu gituwe n’abaturage bangana na Miliyoni 6. Iki gihugu ni cyo cyonyine gitsimbarara cyane ku mahame yacyo ku isi yose. Muri Eritrea nta bwisanzure bwo kuvuga buhaba, nta bwisanzure bw’itangazamakuru buhaba, nta n’ubwisanzure bw’iyobokamana buhaba. Urubuga rwa Google rugaragaza ko kuva mu 2004, muri iki gihugu nta bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ubwo kuvuga bubayo. Isaias Fewerki, yabaye umuyobozi uhoraho w’iki gihugu kugeza ubu, dore ko hari gushira hafi imyaka 30.

Isaias yavutse tariki 2 Mutarama 1946, yabaye umukuru w’igihugu cya Eritrea kuva mu mwaka 1993 nyuma gato y’aho ishyaka Eritrean People’s Liberation Front (EPLF) ryari rimaze kubona intsinzi mu 1991 nyuma nanone y’imyaka 30 barwanira ubwigenge n’igihugu cya Ethiopia.

Igihugu cya Eritrea ntabwo kigira itegeko nshinga, ntabwo amatora yemewe muri iki gihugu, nta ngengo y’imari bagira. Isaias niwe muyobozi wenyine wemewe muri iki gihugu, niwe uyobora ingabo ndetse n’ubundi buyobozi niwe uburi ku gasongero.

Mu mwaka wa 2021, uyu muyobozi yashyizwe mu majwi n’Umuryango w’Abibumbye UN, nk’umuyobozi ubangamira imibereho ya muntu ndetse n’ibindi birego bitandukanye, birimo n’iby’ihohoterwa akorera abaturage b’iki gihugu yagize umurima we.

Uyu mugabo wavukiye mu Karere ka Aba Shi'Aul mu gace ka Asmara, yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya ‘Prince Makonnen High School (PMSS)’. Asengera mu itorero rya Orthodox Church muri Eritrea, rimwe mu matorero yemewe na Leta. Yashakanye na Saba Haile bahuriye mu gace ka Nakfa, mu mpeshyi zo mu 1981. Kugeza ubu bafitanye abana batatu aribo; Abraham, Elsa na Berhane.

Inkomoko: Wikipedia na www.google.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND