RFL
Kigali

Yahishuye uko yahuye n'Imana! Kidum yatangariye Jessie amuha "Pokea Sifa" anamwemerera "Collabo"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2022 11:39
0


Kidum Kibido, umuhanzi wo mu Burundi w'izina rikomeye cyane mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba, yahaye Jessi indirimbo "Pokea Sifa" anamwemerera kuzakorana nawe indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.



Jessie [Ndikumukiza Samuela Jessie] ukomeje gutangaza benshi kubera impano ye yo kuririmba, ni umwana muto cyane w'imyaka 6 y'amavuko, wamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo "Ushimwe" ya Tonzi. Yayiririmbanye ubuhanga buhanitse, yishimirwa na benshi bamwifurije kugera kure mu muziki we.

Kugeza ubu, abarenga Miliyoni imwe bamaze kureba iyi ndirimbo kuri shene ya Youtube yitwa River Studio Rwanda. Abarenga 400 bamaze kuyitangaho ibitekerezo. Uyu mwana akora umuziki ashyigikiwe na se Sam Ndikumukiza usanzwe ari umunyamuziki ukomeye utunganya indirimbo z'amakorali n'abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel.

Tariki 20/07/2022 ni bwo Jessie yashyize hanze indirimbo "Akira Ishimwe", akaba ari "Pokea Sifa" ya Kidum yashyize mu kinyarwanda. Benshi barimo na Kidum barayikunze cyane kugera aho nyiri iyi ndirimbo ari we Kidum atangaza ko ayihaye burundu uyu mwana anamwemerera kuzakorana nawe indirimbo ihimbaza Imana.

Mu kiganiro "Imbaraga mu guhimbaza" cya Radio&Tv10 kiyoborwa na Eddy Kamoso ari nawe wagitangije mu mwaka wa 2006 kuri iyi Radiyo, Kidum yavuze ko yanyuzwe bikomeye n'impano ya Jessie ukunze kuririmba ubutunzi buri mu kubana na Yesu.

Uko Kidum yakiriye impano ya Jessie w'imyaka 6


Nyuma yo kumva "Pokea Sifa" yashyizwe mu Kinyarwanda na Jessie ikitwa "Akira Ishimwe", Kidum yagize ati "Uwo mwana reka mubwize ukuri, afite impano ya 'Interpretation na Tradution' (gusemura), afate iyo ndirimbo ayisohore, ndayimuhaye kabisa. Nashake Producer ayisohore mu buryo bwa nyabwo". 

Yongeyeho ko azakorana indirimbo n'uyu mwana muto wo mu Rwanda. Ati "Hanyuma abishoboye aze dukorane ya yindi [Above All] 'Above all power, above Kings', tuyikore, agire iy'Ikinyarwanda, nanjye nyishyire mu Kirundi, hanyuma duhimbaze Imana".

Uyu muhanzi w'ibigwi bikomeye mu muziki wo mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba, yatanze inama ku bantu bose babona ko bageze ku rwego rushimishije mu bintu bitandukanye yaba Politike, Ubucuruzi, Umuziki, n'ibindi, bakazamura intugu, abasaba guca bugufi kuko "Imana iri hejuru ya byose". 

Yashimiye umunyamakuru Eddy Kamoso amubwira ko abaye umuntu wa mbere umuhamagaye mu buryo bwiza kuko andi maradiyo akunze kumuhamagara kuri Whatsapp aho biba bicikagurika cyane. Yavuze ko yari azi ko ahamagawe n'undi muntu kuko amaradiyo menshi atajya ahamagara kuri 'Call' isanzwe, ati "Radio 10 Oyeee!".

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Ndikumukiza Sam umubyeyi wa Jessie, yadutangarije ko bishimiye cyane ibyatangajwe na Kidum kuri Jessie. Yavuze ko bagiye kuvugana nawe bakanoza uko Jessie azakorana nawe indirimbo. Ati "Ooooh twabyakiriye neza cyane!. Ndetse turavugana nawe igihe azaza inaha tuzakora ikiganiro bikunze duhite dukora iyo 'collaboration'".

Kidum afata gute Yesu?

Inshuro nyinshi, Kidum akunze guhamya Imana akanayiririmba mu ndirimbo ze zinyuranye. Nubwo akora umuziki usanzwe benshi bita uw'isi, avuga ko yahuye n'Imana ari nayo mpamvu kuri buri Album ye hatagomba kuburaho indirimbo y'Imana. Ati "Abantu benshi birabatangaza cyane ukuntu nshobora kuba ndirimbira Imana, kuko banzi mu ndirimbo zindi".

Uyu muhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu Burundi, yakomeje ati "Ariko ndagira ngo nkubwize ukuri, ni uko nzi ibyo Imana yagiye inkorera mu buzima". Yavuze ko yahuye n'Imana kuva mu ntambara yo mu Burundi, agenda abona ukuboko kwayo.

Kidum yahishuye uko yahuriye n'Imana mu bagore!

Ati "Imana twahuriye nayo mu bagore. Mu bagore, bamwe babana nabo bikanga, ariko njye nagiye mbona Imana. Imana nagiye mpura nayo, nta na hamwe nayipwepeye nakomeje guhura nayo. Umuntu utemera y'uko ashobora guhura n'Imana, njyewe ntabwo turi kumwe rwose. Ubwo ni ubuhamya ndimo kubwira abantu".

Avuga ko gukora indirimbo za Gospel atari ukwishimisha cyangwa ubucuruzi ahuwbo aba ari gushimira Imana yagiye imwiyereka mu bihe bitandukanye. Yongeyeho ati "Njyewe ndirimbira Imana nzi". Yavuze ko ashobora kuyiririmbira kurusha abirirwa bayiririmbira kuva mu gitondo kugeza bwije, kandi indirimbo ze zigahindura benshi cyane.

Mu mwaka wa 2004 Kidum yakoze indirimbo yise "Yesu number moja". Ni nyuma y'uko yagiye mu idini ya Islam bikamunanira, agahita aririmba ko Yesu ari nimero ya mbere. Indirimbo zihimbaza Imana amaze gukora harimo: "Mbabarira", "Ingobyi", "Yesu number moja", "Kimbia", "Mungu Anaweza" na "Pokea Sifa".

Yavuze ko akora indirimbo za Gospel adaharanira ama "Views" nk'uko byeze muri iyi minsi, ahubwo we aba ashyize imbere kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ahamya gukora kw'Imana ashize amanga, ati "Nakomeje kwerekana uko nzi Imana yanjye, Imana nzi, Imana nkorera, Imana ntigeze mvaga n'iy'abapfumu,..".


Jessie akomeje gutangaza benshi


Kidum yemereye Jessie kuzakorana nawe indirimbo

REBA HANO INDIRIMBO "POKEA SIFA" YA KIDUM


REBA HANO "AKIRA ISHIMWE" [POKEA SIFA] YA JESSIE (COVER)



REBA HANO "USHIMWE" YA TONZI YASUBIWEMO NA JESSIE


REBA IKIGANIRO KIDUM YATANGARIJEMO UBUHANG BWA JESSIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND