Hadaciyeho amasaha 24 yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yongeye kwemera kuyobora Kiyovu Sports n'umutima utuje.
Kuri uyu wa kane nibwo Mvukiyehe Juvenal yashyize hanze ibaruwa yari ikubiyemo ubwegure bwe, aho yavuze ko atagishoboye kuyobora Kiyovu Sports kuko abona ko intego ze atazazigeraho. Yagize ati" mfashe uyu mwanya ngo mbagezeho ubwegure bwanjye ku mpamvu y'uko mbona ntazagera ku ntego nari nariyemeje, bityo nkaba mbikoze kugira ngo mu nteko rusange izaba tariki 1 Ukwakira muzabigeze mu nteko rusange." Juvenal kandi yavuze ko azamara igihe kigera ku mezi abiri amenyereza umuntu uzamusimbura, kugira ngo Kiyovu Sports ikomeze itere imbere."
Ku mugoroba w'uwo munsi, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahise isubika Inteko Rusange yari iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, nk’uko byari batangajwe mu cyumweru gishize.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo hasohotse urwandiko rugenewe abanyamuryango ba Kiyovu Sports, rubamenyesha ko ubwegure bwa Mvukiyehe Juvenal bwakuweho. " Nyuma y'inama yahuje ubuyobozi bwa Board ya Kiyovu Sports Association na Perezida na Vice prezida ba komite iyoboye Kiyovu Sports, nyuma yo kurebera hamwe ubwegure bwa Perezida Juvenal akatugezaho imbogamizi zashoboraga gutuma atazagera ku ntego yari yiyemeje, twasanze izo mbogamizi zatuma atabasha kugera ku ntego yiyemeje twamufasha kuzivana mu nzira, dufatanyije n'izindi nzego ndetse n'abanyamuryango ba Kiyovu Sports. Perezida Juvenal akaba yavanyeho ubwegure bwe agakomeza kuyobora Kiyovu Sports."
Juvenal Mvukiyehe yatorewe kuyobora Kiyovu Sports tariki 27 Nzeri 2020, aho yari yatorewe manda y'imyaka itatu ubu akaba asigaje umwaka umwe.
Urwandiko rugenewe abanyamuryango ba Kiyovu Sports
Mvukiyehe Juvenal yagarutse mu nshingano
TANGA IGITECYEREZO