RFL
Kigali

Bamporiki Edouard wiyemereye icyaha aramenya ibihano by'urukiko

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:30/09/2022 9:59
0


Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco nyuma akaza kuregwa ibyaha byo Gusaba bo kwakira indonke ndetse no Gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite, ararara amenye ibihano yafatiwe n'urukiko.



Biteganijwe ko kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, aribwo Bwana Bamporiki Edouard asomerwa imyanzuro y'urubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yarezwe n'ubushinjacyaha mu rubanza rwaburanwe mu mizi ku ya 21 Nzeri, nyuma y'uko rwari rwasubitswe ku nshuro ya mbere tariki 16 Nzeri bitewe n'uko Bamporiki atari afite umwunganizi mu mategeko.

Ku ya 5 Gicurasi 2022, nibwo Bamporiki yahagaritswe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, ahita atangira gukurikiranwaho ibyaha aregwa ndetse anafungirwa iwe mu rugo.

Mu mpera za Kanama, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije ubushinjacyaha Dosiye ya Bamporiki, impande zombi ziburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ya 21 Nzeri 2022.

Mu iburanisha, Bamporiki yemeye ko yahawe indonke na Gatera Norbert wari warahagarikiwe ibikorwa by'uruganda rwenga ibinyobwa, akamuhuza na Visi Meya w'umujyi wa Kigali ngo harebwe uko ibikorwa bya Gatera byakomorerwa bikongera gukora.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko, Bamporiki yahakanye ibyo aregwa, avuga ko mu guhagarika cyangwa gukomorera ibikorwa bya Gatera Norbert nta ruhare yabigizemo, kuko atabifitiye ububasha bijyanye n'uko bitari mu nshingano ze.


Bamporiki Edouard na Me Habyarimana Jean Baptiste umwunganira mu mategeko

Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki Edouard gufungwa imyaka 20 no gicibwa ihazabu ya Miliyoni 20FRW, naho Bamporiki n'abamwunganira mu mategeko basaba ko urukiko rwaha agaciro impamvu nyoroshyacyaha kuko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, bityo agahabwa igihano kitarenze igifungo cy'imyaka 5 isubitse.

Perezida w'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yanzuye urubanza avuga ko imyanzuro yarwo izasomwa kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, i Saa Munani z'amanywa (14:00).

Icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cyo Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite, cyo giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta, wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND