RFL
Kigali

Ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga zageze ku rubuga rwa Instagram

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/09/2022 10:08
1


Ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga zamaze kugezwa ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Facebook, aho buri muryango uzajya uba ufite konti yawo bwite.



Hatangijwe gahunda yiswe Gorilla Gram, nk'imwe muri gahunda za Tembera u Rwanda (Visit Rwanda), ikaba ari uburyo bushya bwo kugira ngo imiryango y'ingagi ibe inyamanswa zo mu ishyamba za mbere zifunguriwe konti bwite, ku mbuga nkoranyambaga. 

Hari imiryango y'ingagi 12, kandi buri muryango uzaba ufite konti yawo ku mbuga nkoranyambaga. Muriyo harimo; Agashya, Amahoro, Hirwa, Kwitonda, Muhoza, Noheli, Sabyinyo, Susa n'Umubano, ndetse hatekerezwa ko ibi bizagira uruhare runini mu guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda.   

Hatangijwe gahunda ya Gorilla Gram yo gufungurira ingagi zo mu Birunga konti ku mbuga nkoranyambaga, nka Instagram na Facebook

Ikigo gishinzwe iterambere ry'u Rwanda, RDB, cyatangaje ko bizafasha abashaka kuzikoraho ubushakashatsi, ndetse bikanazamura urwego rw'ubukerarugendo mu guha amakuru ba mukerarugendo bifuza kuzisura.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Michaella Rugwizangoga yavuze ko gahunda Gorilla Gram izafasha ba mukerarugendo bazi ibijyanye no gufata amafoto meza kuba bamwe mu bagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije, binyuze mu gusangiza amafoto bafashe yazo ku mbuga nka Instagram. 

Yagize ati "Buri mushyitsi wasuye ingagi ubu afite amahirwe yo kugira uruhare runini mu gutuma iyi miryango ikomeza kurindwa no guteza imbere pariki y'Ibirunga", yongeraho ko ba mukerarugendo bazajya basangiza ubumenyi n'amafoto ku mbuga zabo ubundi baga taginga izi ngagi, kugira ngo byongere ubushakashatsi buzikorerwa.   

Ba mukerarugendo bazajya basangiza amafoto bafashe ku mbuga ubundi ba taginge konti z'ingagi, mu rwego rwo kurushaho kuzimenyekanisha


U Rwanda kugeza ubu rutuwe na kimwe cya gatatu cy'ingagi zituye mu misozi kw'isi, ndetse hashyizweho n'ingamba zo kwita ku ngagi no kuzirinda ku buryo mu myaka icumi iri imbere, umubare wazo uzaba wariyongereye ukagera ku 1,063 uvuye kuri 480 mu mwaka wa 2010.

Mu mezi atandatu y'umwaka wa 2022, u Rwanda rwakusanyije agera muri miriyoni 11 z’amadolari aturutse muri ba mukerarugendo basura pariki y'ibirunga, nyuma y'uko uru rwego rw'ubukerarugendo rwari rwarahungabanyijwe cyane n'icyorezo cya Covid-19 mu myaka ibiri ishize.

RDB yatangaje ko gahunda ya Gorilla Gram izarushaho kongera kuzahura ubukerarugendo bwo gusura Pariki y'ibirunga, ndetse bakazatanga n'imirongo uwifuza kunyuzaho ubufasha bwo kuzitaho yajya akoresha, anatangaza ko bashobora kuzazifungurira konti no ku zindi mbuga nka Snapchat n'izindi mu minsi iri imbere. 


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda jean claude11 months ago
    ingai





Inyarwanda BACKGROUND