RFL
Kigali

Shampiyona ya Volleyball ishobora kugaragaramo amakipe mashya iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/09/2022 14:50
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira mu Rwanda haratangira shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mukino w'intoki wa Volleyball aho izamara amezi abiri gusa.



Kuwa Kane tariki 29 Nzeri 2022 ni bwo ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball ryagiranye ikiganiro n'itangazamakuru bagaruka ku myiteguro y'umwaka w'imikino 2022-23, ndetse n'ubuzima iri shyirahamwe ribayemo hareberwa hamwe n'uburyo uyu mukino wakomeza gutera imbere.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB, Ngarambe Rafael, yatangiye ashimira abaterankunga bababaye hafi ngo shampiyona y'umwaka ushize ikinwe n'abantu batumye iri shyirahamwe ryikura mu bihano ryari ryarahawe na FIVB byaje bikurikira imikino y'igikombe cy'Afurika mu bagore cyari cyabereye mu Rwanda.

Ngarambe Rafael yavuze ko bari gushaka uburyo amwe mu makipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Volleyball yakubaka inzu zo gukiniramo kuko byakoroshya umutwaro bafite 

Nyuma y'ibi, Ngarambe yatangiye asobanura uburyo shampiyona izakinwamo ndetse byenda gusa nkuko shampiyona y'ubushize yakinwemo. Yagize ati: "Kuri uyu wa gatandatu shampiyona ya Volleyball iratangira aho imikino ya mbere izabera mu Karere ka Gisagara ndetse no mu Karere ka Huye, mu bagabo bazakinira muri Gisagara, mu gihe mu bagore bazakina i Huye". 

"Amakipe azajya akina mu buryo bw'uruhererekane (Circuit) mu rwego rwo kugira ngo abakinnyi bagume mu mwuka mwiza w'amarushanwa ndetse niyo bakitabira imikino mpuzamahanga bitware neza. Turateganya ko mu kwezi k'Ukuboza iyi shampiyona yaba irangiye ubundi hagategurwa imikino y'undi mwaka."

Amakipe yiyandikishije kuzakina uyu mwaka mu bagabo ni; APR VC, Gisagara, REG, IPRC Ngoma, Musanze, Kirehe na Kigali Volleyball Club ‘KVC’ mu cyiciro cy'abagore hitabiriye amakipe arimo; KVC, APR, RRA, IPRC HUYE, RUHANGO na St Bernadette.

Ku bijyanye n'uko ahandi imikino izabera hataramenyekana, Nsabimana Jean Luc "Mashine" usanzwe ari vice Perezida, yavuze ko byose biri guturuka kubucye bw'ibibuga.

Yagize ati "Iyi shampiyona igiye gutangira dufite ikibazo cy'ubucye bw'ibibuga ubusanzwe twakoreshaga ibibuga bitandukanye birimo sitade nto yo ku Mahoro, ariko kuri ubu iri gusanwa, twavuga ko ari imbogamizi ikomeye, gusa tuzagenda dushakira ibisubizo."

Mashine wabaye umukinnyi ukomeye muri Volleyball, avuga ko bazakora ibishoboka byose amakipe agakina vuba kandi bikagenda neza

Ngarambe nawe yunze mu rya Visi perezida we avuga ko nk'indi mikino y'intoki nabo bakabaye abakinira muri BK Arena ariko ikaba ihenze cyane kuko iyo bashatse kuyikoresha bashyiriweho igabanyirizwa bacibwa miliyoni 5 n'ibihumbi 900 y'amanyarwanda, kandi tubona ko biba birenze ubushobozi bwe.

Ku bijyanye n'amakipe abiri ya Police bivugwa ko ashobora kuzakina shampiyona, Ngarambe yavuze ko aya makipe abiri ya Police imwe y'abagabo n'indi mwe yo mu bagabo, twazihaye ikaze mu nteko rusange gusa kugera magingo aya ntabwo ziriyandikisha kandi nta kipe ishobora gukina shampiyona itariyandikisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND