Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’igihugu turimo Ebola kuko virus ya Ebola itandurira mu mwuka.
Mbere, ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu ryasabye ko uduce turimo iyi virus hagati mu gihugu dushyirwa mu kato kugira ngo bahagarike ikwirakwira ryayo maze mu ijambo rye mu ijoro ryacyeye, Perezida Museveni avuga ko Leta ya Uganda ifite ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo kubera ubunararibonye yagize kuri Ebola yateye mbere.
Museveni yavuze ko inzobere mu buvuzi zahanganye na Ebola mbere zoherejwe mu karere ubu yibasiye. Ubu birafata amasaha 24 ngo laboratware zitange ibisubizo ku bipimo bya Ebola biba byafashwe. Museveni yavuze ko Leta izashyira laboratware ku biro by’Akarere ka Mubende, aho iki cyorezo cyabonetse mbere, mu kwihutisha kuyipima.
Abavuzi batandatu bavuye umugabo w’imyaka 24 byaje kumenyekana ko ari we wa mbere yabonetseho, nabo babasanzemo Ebola. Abantu bose hamwe 24 nibo bimaze kwemezwa ko bayanduye muri Uganda, batanu muri bo nibo byemejwe ko Ebola yishe kuva yahatangazwa mu cyumweru gishize nk’uko tubikesha BBC.
TANGA IGITECYEREZO