Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Felix Kulayigye, yemeje ko kuri uyu wa Gatatu , mu Burasirazuba bwa Congo habereye impanuka y’imdege ya Helicopter yahitanye abatari bake.
Uyu muvugizi aganira na Associated Press yagize ati: ”Turacyategereje andi makuru ajyanye n’ihanuka ry’iriya ndege”.
Umuvugizi w’ingabo za Congo ariko utigeze avugwa
amazina ye aganira na Reuters, yatangaje ko abagera kuri 22 bari bamaze gupfa.
Mu mpera z'umwaka ushize Uganda yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo zifashe mu kurwanya inyeshyamba mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano w’abaturage
ba Congo ndetse n’abo muri Uganda.
Mu gituma ingabo za Uganda zishyiramo imbaraga mu kurwanya inyeshyamba, ni izitwa ADF irwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda bwa Yoweri Museveni.
Uyu mutwe wa ADF washinzwe mu ntangiriro yo muri 90 muri
Uganda, nyuma ADF yaje guhatirwa guhungira mu Burasirazuba bwa Congo, aho imitwe
myinshi y’inyeshyamba ikorera.
Inkomoko: Africanews
TANGA IGITECYEREZO