RFL
Kigali

Abantu batandatu bishe inguge bakayibaga batawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/09/2022 23:30
0


Abantu batandatu batawe muri yombi na polisi yo mu gihugu cy'u Burundi bakekwaho kwica inguge bakayibaga.



Urwego rushinzwe kubangabunga ibidukikije muri icyo gihugu rwasabye inzego z'ubutabera gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyatumye abo bantu bica inguge bakanayibaga.

Kuwa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022, nibwo aba bantu batandatu bishe iyi nyamaswa y'inguge mu ishyamba rya Kubira. Polisi y'u Burundi yabafashe babaga iyo nguge bari bishe. Nteziryayo Abel ushinzwe gucunga ishyamba kimeza rya Kubira yemeza ko abo bagabo bishe iyo nguge bakayibaga.

Berchmas Hatungimana, umuyobozi w'ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Burundi OBPE yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane impamvu yatumye bica inguge bakayibaga kandi ubusanzwe kuyirya byagereranywa no kurya umuntu. Yibukije kandi ko Uburundi bwashyize umukono ku masezerano yo kurengera inyamaswa zishobora gukendera zirimo inguge.

Mu gihugu cy'U Burundi abaturiye amashyamba abamo inguge bakunze kwinubira inguge zikunze gushaka gusambanya abagore nko mu ntara ya Makamba muri Kamena 2022, inguge yashatse gufata umugore arahunga ihita ifata umwana we iramwirukankana, agarukanye n'abaturage batabaye basanga yamujugunye nyuma yo kumwica.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND