RFL
Kigali

Inkomoko y'inka Lurch yaciye agahigo ko kugira amahembe maremare yapimaga metero ebyiri

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/09/2022 23:41
0


Inka yitwa Lurch ifite inkomoko mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba ni yo yaciye agahigo ko kugira amahembe maremare ku isi mu 2003, yapimaga metero zirenga 2. Iyi nka yapfuye mu 2010 yishwe na kanseri yafashe rimwe mu mahembe yayo.



Inka Lurch nubwo ifite inkomoko muri Afrika y'Iburasirazuba ariko ubwo yacaga agahigo ko kugira amahembe maremare muri Guinness World Records ntabwo yari yororowe muri Afurika, ahubwo yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa  Gassville muri Arkansas.

Tariki ya 6 Kamena 2003, nibwo abaganga b'amatungo babiri bapimye Lurch yo mu bwoko bw'inka bita Ankore watusi  bivugwa zabaga mu bami mu bihugu by'afurika y'Iburasirazuba. 

Abaganga b'amatungo bapimye inshuro eshatu kugira ngo bemeze ko ifite uburebure bwa metero ebyiri n'igice kimwe (2.1m). Aya mahembe kandi umubyimba wayo wapimaga santimetero 95,25, agapima ibiro 45.

Janice wolf, umunyamerika wari woroye Lurch imaze amezi atanu ivutse, yishimiye kuba inka ye yaraciye agahigo ku isi kubera uburebure bw'amahembe yayo igashyirwa muri Guinness World Records.

Lunch yapfuye tariki 22 Kamena 2010 yishwe na Kanseri yafashe rimwe mu mahembe yayo.

Ku isi hari amoko y'inka arenga 800, gusa nta nka iragira agahigo Lurch yaciye muri 2003.


Lurch niyo nka igifite agahigo ko kugira amahembe maremare


Inkomoko: Guinnessworldrecords.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND