RFL
Kigali

Ndikumana w'umuvubyi, umuturage udatanze umusanzu wo kumwishyura ntibamufasha gushyingura umurambo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/09/2022 18:44
0


Ndikumana Jean, ni umurundi w'imyaka 45, ufite abana batanu akaba atuye mu ntara ya Mwaro wiyemerera ko ari umuvubyi wabigize umwuga. Uyu mugabo utunzwe n'ubuvubyi, abamusaba kubuza imvura kugwa bamuhemba imyaka n'amafaranga.



Uduce Ndikumana Jean akunze gukoreramo akazi ko kwica imvura turimo, umusozi wa Nyakararo na Komini Gisozi mu ntara ya Mwaro, ndetse na tumwe mu duce two mu ntara Bururi.

Abarurage bo mu ntara ya Kayanza, bakunze kumuha akazi ko kubavubira imvura, ni abakora akazi ko kubumba amatafari baba bifuza ko haboneka umucyo kugira ngo amatafari babumbye yume.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyakararo bavuga iyo bacyeneye umucyo mu gihe babangamiwe n'imvura, bitabaza umuvubyi wabo Ndikumana Jean akabuza imvura kugwa bigatuma bakora imirimo yano nta nkomyi. 

Abaganiriye na Bonesha F.m bemeza ko kugira ngo uyu mugabo abuze imvura kugwa bibasaba kumuha ikiraka akayibicira ndetse buri rugo rugatanga amafaranga magana atanu, utayatanze bakamuhanisha kutazamufasha gushyingura umurambo igihe yapfushije umuntu we.

Ndikumana uvuga ko ari umuvubyi wabigize umwuga, ahamya ko umwuga akora  aramutse apfuye azajyana nawo kuko abana be uko ari batanu bose nta wufite ubushake bwo kuzasigarana umurage w'ubuvubyi.


Inkomoko: Bonesha Fm







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND