RFL
Kigali

Nyagatare: Abaturage bashinjwa guhinga mu mujyi baranenga abayobozi babaranduriye imyaka batarabujijwe kuyihinga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/09/2022 17:53
1


Abaturage batuye mu mujyi wa Nyagatare barinubira icyemezo cyafashwe cyo kurandurirwa imyaka. Aba bahinzi bavuga ko baranduriwe imyaka kubera ko bayihinze mu mujyi nyamara batarabujijwe kuyihinga.



Mu  gitondo cyo kuri uyu wa 3 tariki 28 Nzeri 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, uw’akagari ka Barija n'umukozi ushinzwe ubuhinzi  mu Murenge, biraye mu myaka y’abaturage yiganjemo ibigori, barayirandura.

Ibisa n’umukwabu wo kurandura imyaka yiganjemo ibigori mu tugari tuvugwa ko turi mu mujyi wa Nyagatare, byatangiye mu saa moya za mu gitondo.

Ibigori babiranduye kuko babihinze bibujijwe

Hari igice twasanzemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, uw’akagari ka Barija n’umukozi ushinzwe ubuhinzi ku Murenge, bahagarikiye umuhinzi ngo arandure ibigori byose byahinzwe muri aka gace nk’uko abisobanura, icyakora ngo yatinye kurandura iby’abaturanyi be, ngo hato bitamubarwaho. Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi kuva ku kagari kugera ku Murenge

Umwe mu basabwe kurandura imyaka yagize ati: ’’Narimo ntera, abayobozi bamfatira isuka n’imbuto ngo njye mu mirima y’abaturage ndandure ibigori, kandi sinabikora ngo ndandure imyaka y’umuturanyi ejo akambaza impamvu namuranduriye imyaka.’’

Guhinga imyaka mu murima, bagatera ndetse ikamera akaba ari bwo irandurwa, hari ababibona nko kutita ku nshingano kwa zimwe mu nzego, aho basaba ko ubukangurambaga bwazajya bukorwa mbere y’uko iyi myaka ihingwa.

Bamwe mu baturage ntibumva uko imyaka irandurwa kandi batabujijwe guhinga iyo myaka. Umwe yagize ati: ’’Ubu se ko batabivuze kera bati ibigori ntibihingwe, ubu babiranduye babihinze koko’

Hari undi wagize ati: ’’Ubuyobozi bujye bubwira abaturage mbere y'uko bahinga ibihingwa runaka ko bitemewe kuko bibashora mu gihombo.’’

Undi muturage yunzemo ati: ’Kwangiriza abaturage kuko umuturage aba yarashoye ay’imbuto y’ibishyimbo ihagaze amafaranga 900 Frw, imbuto y’ibigori irishyurwa tuyihabwa na tubura incuro nyinshi ibi ni ugushora mu gihombo abaturage.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko babwiye abaturage kenshi ko guhinga mu mujyi bitemewe, bityo ko kurandura iyi myaka ari ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama y’Umurenge ayobora.

Yagize ati: ’’Ni henshi hanahinze ibigori urabona ko ari hagari cyane aba rero baba barenze ku mabwiriza n’inama tuba twarabagiriye, tukaba twabakangurira ko ibi turi kubikora ku nyungu z’abaturage, n’inyungu z’isuku. Ku nyungu zo kubarinda uburwayi buturuka muri ibyo bigori n’ubujura ni umwanzuro w’inama njyanama twashyize mu bikorwa twabikoze akarere kabizi.’’

Imirima y’ibigori yose ngo bazayijyamo babirandure

Ibice ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagatare ngo budashaka ko abahatuye bahingamo imyaka, ahubwo bakahatera ibiti, ni ubusitani nk’indi mijyi, ni akagari ka Barija, aka Nyagatare n’igice cy’akagari ka Rutaraka.

Kurandurirwa imyaka ntibigarukiraho, kuko nyirabyo acibwa amande y’amafaranaga y’u Rwanda anagana n'ibihumbi 50.


Abaturage bo muri Nyagatare barinubira kurandurirwa imyaka n'ubuyobozi


Inkomoko: Flash FM/ Flash TV.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude gatunda 1 year ago
    Nukuri ntabwo bikwiye bakwiye kwisubiraho





Inyarwanda BACKGROUND