RFL
Kigali

Nyamasheke:Abagabo babiri bafashwe bagiye gupakira ibiro 247 by'urumogi mu modoka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/09/2022 10:08
0


Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke, kuwa mbere tariki 26 Nzeri 2022, yafashe abagabo babiri bari bagiye gupakira imifuka 10 y'urumogi mu modoka. Aba bagabo bakuriranyweho icyaha cyo gutunda no gukwirakwiza urumogi mu baturage.



Abafashwe ni uwitwa Fatisuka Laurent w’imyaka 39 y’amavuko na Hakuzimana Jean Claude w’imyaka 34, bafatiwe mu mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y’lburengerazuba, yavuze ko kugira ngo uru rumogi rufatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

Yagize ati:”Ku wa Mbere ahagana saa tanu z’amanywa,  ubwo bashakaga gupakira imifuka 10 mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso bari bakodesheje  bagira ngo bayivane aho batuye mu mudugudu wa Kabaga, mu Karere ka Nyamasheke bayijyane i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, nibwo umuturage wababonye yagize amakenga y'ibyari bipakiye muri iyo mifuka, ahita ahamagara Polisi.

Yakomeje agira ati:” Polisi ikimara kwakira amakuru, yahise igera aho byabereye, ihasanga imifuka 10 irimo ibiro 247 by’urumogi bari barengejeho amakara hejuru kuri buri mufuka. Ni abasore babiri ari bo Fatisuka na Hakizimana, ari nabo bari bavuye kuzana iyo modoka yo kurupakira, bahise bafatwa nyuma y’uko abandi batatu; Uwimana Theobald, Shingiro Patrick na Nshimiyimana Samuel bivugwa ko ari bo bari barazanye urwo rumogi baturutse mu Karere ka Rusizi bakaza gukodesha iyo nzu rwari rubitsemo, bakaba bari bayimazemo iminsi itatu, bahise batoroka bakaburirwa irengero.”

Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanjongo mu gihe hagishakishwa abagize uruhare bose muri iki gikorwa.

CIP Rukundo, yashimiye umuturage watanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge.

Yaburiye abakomeje umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira, kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa ku bufatanye n’abaturage.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Inkomoko : RNP


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND