Kugira ubuzima bwiza bituruka ku buryo bwitaweho n’uburyo bw’imibereho ya nyirabwo. Gukora imyitozo ngoraramubiri, kurya neza, kuruhuka bihagije n’ibindi ni byiza ku buzima bwa muntu.
Kugira umuco wo kwiyuhagira umubiri wose cyangwa gukaraba, ni ikintu cyirirwa kivugwaho cyane ku buryo ababyeyi bamwe babipfa n’abana babo maze n’abana bagakaraba ku gahato bitewe no gutinya amazi.
Ahari muri wowe
wamaze kwishyiramo igisubizo cya ‘Yego’, kandi birumvikana kuko gukaraba ari
ingenzi cyane.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwiyuhagira umubiri wose byongerera ubwonko ubushobozi, byongerea umubiri gukora neza. Bituma ubasha gusabana n’abandi neza ndetse n’ubwonko bugakora cyane.
N’ubwo bimeze gutya
wakwibaza uti: ”Ese ni ngombwa kwiyuhagira buri gihe?”.
Ibyuya ndetse n’umwanda kimwe n’izindi mikorobe ni zimwe mu mpamvu zituma abantu benshi biyuhagira buri munsi bitewe n’aho biriwe n’ibyo biriwemo. Bamwe mu bakaraba buri munsi babikora kubera impamvu zirimo; kugira isuku, ubushake, akamenyero,….
N’ubwo kwiyuhagira ari byiza, ubushakashatsi bwagaragaje ko kubikora cyane byangiza uruhu ndetse rukaba rwanakwangirika. Kwiyugira kenshi cyane ngo bishobora gukuraho ubwoya buba kuruhu.
Ntabwo watinyuka kuvuga ko kwiyuhagira ari bibi, ariko bigomba kuba
bikorwa mu gihe kigenwe kandi bigakorwa mu buryo budakabije.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO