BePawa
Kigali

Apple yajyanye gukorera iPhone 14 mu Buhinde ibivanye mu Bushinwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2022 16:12
0


Kompanyi ya Apple yatangaje ko yamaze kwimurira ibikorwa byo gukora iPhone 14 mu Buhinde ibivanye mu Bushinwa aho yarisanzwe ibikorera.



Apple yatangaje ko yatangiye gukorera iPhone 14 mu Buhinde mu gushaka ayandi masoko atari Ubushinwa. Iyi kompanyi ubusanzwe iPhone zayo nyinshi izikorera mu Bushinwa ariko yimuriye bimwe mu bikorwa byo kuzikora hanze y’icyo gihugu mu giheubwumvikane  hagati ya Washington na Beijing bukomeje kwiyongera.  

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Apple yatangaje iyi telephone yayo nshya. Itangazo ryayo yasohoye rigira riti: “iPhone 14 nshya izanye ikoranabuhanga ridasanzwe n’uburyo bushya bw’umutekano. Twishimiye kuba turimo gukorera iPhone 14 mu Buhinde.”  

The New York Times yatangaje ko uruganda rwa Foxconn rwo muri Taiwan rukora nyinshi muri telephone za Apple rwari rufite ishami mu ntara ya Tamil Nadu mu Buhinde kuva mu 2017, aho rukorera iPhones za cyera.

Ariko ubu, Apple irimo kugerageza guhindura Ubuhinde isoko rishya ry’igicuruzwa cyabo gishya – iPhone 14. Mu kugeragereza Ubuhinde, Apple irashaka no kuhashinga imizi. Kugeza umwaka ushize, isoko ryayo muri icyo gihugu ryageraga kuri 4%. 

Apple yajyanye gukorera iPhone 14 mu Buhinde ibivanye mu Bushinwa.

Apple yakomeje kugorwa no guhatana smartphones zihendutse cyane zo muri Korea y’Epfo no mu Bushinwa zakomeje kwiganza ku isoko ry’Ubuhinde.  Ariko gukorera mu Buhinde ntibivuze ko iPhone 14 zizaba zihendutse mu gihugu kubera imisoro myinshi ku byinjira isabwa kuko abahinde baba bagiye kubona inyandiko ya “Made in India” kuri iPhone nshya n’ubundi bizabasaba kwishyura menshi ngo bayitunge.  

Muri Amerika iPhone 14 ihera ku giciro cya $799 naho iPhone 14 Pro igahera kuri $999, igiciro gishobora kwiyongera bitewe n’ibihugu. Gutangaza ko iPhone ije gukorera mu Buhinde ni itsinzi kuri iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND