RFL
Kigali

Dj Rugamba umukobwa rukumbi uhatanye muri Mutzig Amabeats yasabye abantu kumutora-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/09/2022 14:10
0


Rugamba Anitha uzwi nka Dj Rugamba, umukobwa rukumbi uhatanye mu bihembo bya Mutzing Amabeats, yasabye abantu kumutora no kumushyigikira muri iri rushyanwa nyuma yo kurenga ikiciro cya mbere.



Dj Rugamba, umwe mu bavanzi b’imiziki batanga ikizere mu myidagaduro yo mu Rwanda, ysabye abantu kumutora no kumushyigikira mu irushanwa ahatanyemo rya Mutzing ndetse avuga ko yiteguye bishoboka.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, uyu mukobwa yavuze ko anyuzwe n’ikiciro arimo avuga ko adatewe ubwoba n’uko ariwe mukobwa urimo wenyine, ahubwo avuga ko ubushobozi afite bumwemerera gutsinda.

Yagize ati’’Nibyo ninjye mukobwa usigaye muri iki kiciro njyenyine, kandi ndizera ko nzahatambukana umucyo bitewe n’uko nizeye kuzashimisha no kuryohereza abantu batandukanye.”

Dj Rugamba mu busanzwe yatangiriye kuvanga umuziki kuri RBA, afite imyaka 22, ni umukobwa wavukiye Kimironko akaba akora akazi ko kuvanga imiziki mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Uyu mukobwa uvuga ko mu itangira rye yagiye afashwa n’abantu batandukanye nka Muyoboke Alex n’abandi ba deejay bagenzi be, ubu abarizwa mu itsinda ryitwa Boo’d up djs aho akorana na Dj Julzz wabaga muri Dream team.

Mu kwisobanura kwe uburyo yatangiye uyu mwuga, Dj Rugamba avuga ko yakuze akunda umuziki ariko abanza gukora video production nabyo bijyanye n’umuziki ‘’bimpa imbaraga zo gukomeza carrier niko kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki.’’


Dj Rugamba ni umwe mu bavanzi b'abahanga

Muri ubu  buzima bwo kuvanga umuziki, Dj Rugamba yavuze ko yagiye ahura na byinshi bigoranye nko gutaha amajoro ababyeyi bikagorana kubibumvisha, ariko uko iminsi yagendaga yicuma bakomezaga kugenda bumva ko ari akazi.

Dj Rugamba uhatanye muri ibi bihembo yacuranze mu bitaramo bitandukanye nka Kivu fest, Trapish concert, Kanivore n’ibindi bigiye bitandukanye.

Asoza ikiganiro yagiranye na inyaRwanda yagize ati’’Ndasaba abanyarwanda kuzaza kunshyigikira ku italiki ya 1 ukwakira i Musanze kuri Creative corner, aho nzaba ndi mu irushanwa.’’


Dj Rugamba yasabye abantu kumushyigikira








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND